Minisitiri Ngabitsinze (hagati) na Guverineri Kayitesi (ibumoso)

Minisitiri Ngabitsinze yavuze ko yamaze igihe akora akazi ko gukoropa

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome, yanenze cyane bamwe mu rubyiruko rw’iki gihe bagaya akazi gaciriritse ngo ntigahuye n’amashuri bize, avuga ko akiba mu mahanga, yakoze akazi ko gukoropa muri resitora zitandukanye, akabona amafaranga bikamufasha gukomeza amashuri akayarangiza.

Ibi Minisitiri Ngabitsinze yabivugiye mu nama nyunguranabitekerezo yigaga ku guteza imbere ihangwa ry’imirimo no kurwanya ubushomeri mu mubyiruko rwo mu ntara y’Amajyepfo. Yabaye kuri uyu wa 15 Kamena 2023 mu karere ka Huye.

Muri rusange Minisitiri Ngabitsinze yavuze ko uburezi bw’igihugu bukwiye kuvugururwa bukujyana n’isoko ry’umurimo, asaba abikorera kujya boroherereza abanyeshuri bimenyereza umwuga.

Agaruka ku rubyiruko by’umwihariko, Minisitiri Prof Ngabitsinze yarunenze ubunebwe no kudashaka gukora. Yagize ati: “Hari imyumvire itari myiza ku bantu bakiri bato. Buri wese iyo yize aba yumva yakora akazi ko mu biro. Ariko si byo. Iyo umuntu akiri muto aba agomba gutangira kwiyubaka, agakora. Agakora umurimo utuma abaho, atiyandaritse. Wabona akazi k’ubuyede, ukagakora. Igihe kizagera ubone akandi. Umurimo ni wo uguhesha agaciro, niwo utuma wambara, uramuka. Igihe kizagera ubone kujya mu yindi myanya yisumbuye.”

Minisitiri Ngabitsinze yavuze ko acyiga mu mahanga yigeze gukora akazi ko gukoropa muri resitora. Ati: “Nta murimo mubi ubaho. Abize hanze barabizi bakoze imirimo myinshi. No gukoropa ntacyo bitwaye, Nakoze mu maresitora menshi rwose nkabona amafaranga. Nari n’umuhanga muri byo. Birababaje kubona umuntu w’umusore cyangwa inkumi, akaba nta kazi arabona, ariko akakubaza ati ‘Iyo iphone ni kangahe? Igura angahe?’ Namureba nti ‘Wahereye kuri Gatoroshi, ko nta mwana uvuka ngo ahite yuzura ingobyi!’.”

Minisitiri Ngabitsinze yasabye kandi abatanga amasoko kujya bahera ku bikorera bo mu turere baherereyemo, aho kujya gushakira ahandi kure.

Guverineri w’intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, na we asanga kugira ngo ubushomeri mu ntara bugabanuke, abaturage bagomba guhindura imyumvire. Ati “Dufite ubuhinzi bw’icyayi muri tumwe mu turere tw’intara yacu ariko dufite ikibazo cy’abasoromyi. Dukwiye gukora ku bijyanye n’imyumvire, urubyiruko rwacu rukiyumvamo imirimo ishamikiye ku buhinzi n’ubworozi.”

Naho Mwiseneza Albert, rwiyemezamirimo wo mu karere ka Nyanza, abona ubumenyi bw’abajya ku isoko ry’umurimo budahagije. Ati: “Akazi karahari ariko abagasaba nta bumenyi bafite. Si imirimo yabuze, habuze abakenewe ku isoko.”

Ubushakashati bwakozwe muri 2022, bwerekana ko ubushomeri mu Rwanda buri kuri 21,5%. Intara y’Amajyepfo iza ku isonga mu kugira abashomeri benshi b’urubyruko aho bari kuri 25,6%. Muri bo kandi 36% ntibize, ntibari gushaka akazi, yewe nta n’amahugurwa babona. Iyi mibare ikagaragaraza ko ubushomeri mu rubyiruko ari ikibazo gikomereye intara.

Minisitiri Ngabitsinze (hagati) na Guverineri Kayitesi (ibumoso)
Minisitiri Ngabitsinze (hagati) na Guverineri Kayitesi (ibumoso)

Iyi nama yahuje urubyiruko n'abo mu nzego zitandukanye, bose hamwe bagera muri 400
Iyi nama yahuje urubyiruko n’abo mu nzego zitandukanye, bose hamwe bagera muri 400

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Minisitiri Ngabitsinze yavuze ko yamaze igihe akora akazi ko gukoropa
    Ibi yabivuze yirengagije ibibazo urubyiruko rw,Urwanda Rufite , gukora
    Muri restaurant yomumahanga sigitangaza kuko bo Bazi neza ko Umuntu
    Atungwa nibyo yakoze ,azakore ubushakashatsi nasanga Umuntu ukora
    Muri restaurant yomurwanda ashobora
    Nokwigurira umwambaro yambara inama ye ndahamya ko uzabaka benshi mais ahubwo yakabaye ishyiraho ifaranga fatizo kumuntu wese ukoresha undi kuko bitwaza ubwinshi bwabashomeri dufite bakabahemba intica ntikize abana benshi bagahitamo kwibera mungo zababyeyi nabo abandi bagakora ibidakenewe muri society ndakereza uwakoma urusyo yagakomye ningasire.

  2. Minisitiri Ngabitsinze yavuze ko yamaze igihe akora akazi ko gukoropa
    ça fait rire twiyubakane n’ibyahano iwacu agahugu umuco akandi umuco.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *