Kamerhe arahamya ko Tshisekedi atigeze yemeza ko u Rwanda rufite ingabo muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ubukungu muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, Vital Kamerhe, aremeza ko Perezida Félix Tshisekedi cyangwa undi Munyekongo wese, batigeze bemeza ko u Rwanda rwohereje ingabo muri iki gihugu ngo zifashe umutwe witwaje intwaro wa M23.

Ni igisubizo yahaye uwari uhagarariye u Rwanda mu nama y’ubukungu y’u Buhinde na Afurika yateguwe na Exim Bank, yabaye hagati ya tariki ya 14 n’iyi ya 16 Kamena 2023.

Uyu Munyarwanda yanenze uburyo intumwa za RDC zagejeje ikibazo cy’umutekano wo mu gihugu cyazo muri iyi nama kandi hari uburyo bwashyizweho bwo kugikemura. Ati: “Kuzana politiki y’imbere ya RDC muri iyi nama ni ukuyobya Isi. Ni byiza kutayobya Isi. Hari ibisubizo byatanzwe kandi u Rwanda ruzaterwa ishema no kubana n’umuturanyi utekanye.”

Kamerhe yagize ati: “Muvandimwe wanjye wo mu baturanyi, ntabwo ari Perezida Félix Tshisekedi cyangwa undi Munyekongo wese, wavuze ko u Rwanda rufasha muri RDC, ni raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zemeje ko hari ingabo z’u Rwanda. Icya kabiri, Isi yose yabagiriye inama yo kuva muri RDC.”

Iyi raporo u Rwanda rwamaganye kubera inenge rwemeza ko zirimo, yashingiye ku birimo ubuhamya bw’Abanyekongo, kandi izi mpuguke ziremeza ko zabonye n’ibimenyetso bishimangira ibikubiwemo, birimo amafoto n’amashusho.

N’ubwo Kamerhe avuga ko Perezida wabo atigeze ashinja u Rwanda, iyi raporo yakozwe hashingiwe ku mpuruza we, abandi bayobozi, abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi n’abasirikare bakuru bari bamaze igihe batanga, barusabira gufatirwa ibihano.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Kamerhe arahamya ko Tshisekedi atigeze yemeza ko u Rwanda rufite ingabo muri RDC
    Ibyo Kamerhe yavuze nuko ari MINUSSO (LONI) yatangaje bwa mbere ko Urwanda rufasha inyeshyamba. Nyuma yaho abanyekongo bifashishije ibyo MINUSCO yavuze bamagana ababateye. Ntabwo yahakanye ko abanyekongo bakomeje gukoma akamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *