Kivu y’Amajyaruguru: Komiseri Mukuru aremeza ko abapolisi benshi bahembwa badafite ibyangombwa

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wa Polisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Aba Van Ang, yemeje ko hari abapolisi benshi bahembwa na Leta ya Repubulika ya demukarasi ya Congo kandi nta byangombwa by’akazi bibaranga bafite.

Uyu mukomiseri yabivugiye mu buhamya yatanze ubwo yitabazwaga mu rubanza rw’umunyemari Edouard Mwangachuchu ushinjwa gukoresha abapolisi 80 badafite nimero zibaranga mu burinzi bw’ibirombe bya kampani ye yitwa SMB.

Uyu mupolisi yasobanuye ko iyi ntara ikoreramo abapolisi benshi badafite ibyangombwa kandi bahembwa na Leta. Aremeza ko iki kibazo yagijeje ku nzego bireba, ntizagira icyo zigikoraho.

Aba Van ati: “Ubwo nazaga, nasanze muri Kivu y’Amajyaruguru harimo abapolisi badafite nimero. Abambanjirije bari baratangiye akazi ko kubakura muri Polisi kugira ngo bigire ishusho. Nanditse mvuga ko tutakoresha abadafite nimero, kandi bamwe muri aba bantu si abapolisi.”

Yakomeje avuga ko mu bushobozi bwe, yagerageje kurwanya iki kibazo, ntibyagira icyo bitanga. Ati: “Sinari nzi icyo gukora n’ubu ntacyo nzi, kuko nubaha Leta. Kugeza uyu munsi, abapolisi badafite nimero zibaranga baracyahari. Aba bantu nahasanze mu myaka ishize bahembwa na Leta. Nasabye Leta kubandika byibuze, Leta izi uko bigenda.”

Aremeza ko yahatirishijwe kubahuka Tshisekedi

Aba Van yasobanuriye abacamanza b’urukiko rukuru rwa gisirikare ko yagerageje kwanga kuvugurura amasezerano aba bapolisi bafitanye na SMB, ashingiye ku cyemezo cy’Umukuru w’Igihugu, Félix Tshisekedi, ariko abayobozi bo ku rwego rwa Kivu y’Amajyaruguru bamushyiraho igitutu.

Ati: “Ndabamenyesha ko mu nama nkuru y’igisirikare yabereye i Lubumbashi mu mwaka, Umukuru w’Igihugu yafashe icyemezo cyo gukura abarinzi ba PNC (Polisi) na FARDC (abasirikare) mu bigo by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byigenga. Ni yo mpamvu ubwo najyaga mu kazi, nanze kuvugurura amasezerano y’uburinzi iyi kampani yagiranye na Polisi, ishami rya Kivu y’Amajyaruguru.”

Ngo ubwo yangaga kuvugurura aya masezerano, abamwungirije barimo ukomoka muri Masisi kwa Mwangachuchu, bamushyizeho igitutu, baramutuka, birangira ayavuguruye nyuma y’ukwezi.

Ati: “Ariko nyuma gato, nabonye ikimenyetso cy’uko SMB n’umufatanyabikorwa wayo COOPERAMA SA zakoresheje abapolisi, barantuka, bambwira amagambo mabi kugeza ku babakuriye, kugeza ku rwego bantesheje agaciro n’icyubahiro cyanjye.”

Yeruye avuga ko Minisitiri w’umutekano w’imbere mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ukomoka muri Masisi, na Guverineri w’intara ari bo bamuhatiye kuvugurura aya masezerano, mu rwego rwo kwirinda umwuka mubi hagati y’Abanyekongo b’Abatutsi (Mwangachuchu) n’Abahutu.

Urubanza rurakomeza kuri uyu wa 16 Kamena 2023, humvwa ubuhamya bw’abandi bapolisi bakuru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *