Ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania yamaze gusinyisha rutahizamu Léandre Essomba Willy Onana wari umaze imyaka ibiri akinira Rayon Sports.
Amakuru aturuka mu gihugu cya Tanzania avuga ko uyu munya-Caméroun yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira Simba.
Ni nyuma yo kumutangaho $200,000 (arenga Frw miliyoni 200) ya récruitement.
Uyu musore kandi byitezwe ko azajya ahabwa $8,000 nk’umushahara ngarukakwezi.
Onana wari umaze iminsi muri Tanzania mbere yo kujya iwabo mu biruhuko, yaguzwe na Simba nyuma yo gushimwa cyane n’umunya-Brésil Robertinho usanzwe ayitoza.
Usibye uyu munya-Caméroun Simba Sports Club yaguze, iyi kipe byitezwe ko mu gihe cya vuba itangaza rutahizamu Bruno Gomes wakiniraga Singida United nk’umukinnyi wayo mushya.



2 Responses
Léandre Onana yaguzwe akayabo na Simba SC
ni byiza cyaneeeeeeeeeeeeeee
Léandre Onana yaguzwe akayabo na Simba SC
mutubwire onana essombe ariya mafranga yaguzwe yahawe rayon sport