Nyagatare: Inka zatanzwe muri Girinka zibasiwe n’abagizi ba nabi

Sangiza iyi nkuru

Mu kagali ka Nyakiga mu Murenge wa Karama Akarere ka Nyagatare haravugwa ikibazo cy’abagizi ba nabi bataramenyekana bakomeje kwibasira inka z’abaturage zatanzwe muri gahunda ya girinka bakazica.
Aba baturage bavuga ko abo bagizi ba nabi baza bakagaburira inka zabo amashashi imisumari n’ibindi bishobora kuzigiraho ingaruka maze zikagenda zipfa buhoro buhoro.
Kabagwira Domitille ndetse na Gahutu Gracien ni bamwe mu baturage bo muri uyu murenge wa Karama bahawe inka muri Gahunda y’Ubudehe nyamara ngo ubwo inka zabo zamaraga gupfa barazibaze basangamo imisumari amashashi n’imifuka.
Gagutu aragira ati: ‘’Inka yanjye yagiye itakaza umukamo ndetse ikagenda yonda buhoro buhoro kandi nkora ibishoboka byose ngo nyikenure ariko biranga, nyuma mpitamo kuyibagisha Umuganga w’amatungo aje kuyipima dusanga harimo ibice bya senyenge, ibiziriko, ibifuka, n’ibice bya supaneti’’.
Abaturage bo muri uyu murenge nabo barahamya ko hari inka zabo zagiye zipfa amarabira batazi icyazishe kuri ubu bakaba bakeka ko izo nka zagiye zicwa n’ibibazo nk’ibi, gusa ngo ntibaramenya ababyihishe inyuma ariko bakaba bakeka ko ari abagizi ba nabi nabo bataramenyekana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Sabiti Tom, ni Umukozi w’umurenge wa Karama ushinzwe ubworozi, aragaruka ku bimenyetso biranga inka yariye ibifuka cyangwa imisumari ndetse n’indi myanda inka itabasha kugogora, aragira ati: ‘’Abantu bafata amashashi cyangwa ibisupaneti bagasigaho amavuta umunyu n’ibindi inka zikunda ibi iyo bigeze mu nda bifunga zimwe mu nzira z’igogora maze umukamo ugatangira kugabanuka ndetse inka ikananuka ikaba nkiyarwaye inzoka ’’.
Mukandutiye Odeta umusigire w’ Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karama avuga ko n’ubwo bitoroshye kumenya abantu bihishe inyuma y’iki gikorwa kigayitse nyamara arahumuriza abaturage abizeza ko bagiye gukora ibishoboka byose ngo batahure ababyihishe inyuma kandi babiryozwe.
Aragira ati: Kugira ngo umenye abantu bihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi ntabwo byoroshye, turasaba banyir’inka kwita ku matungo yabo bakayarindira umutekano ndetse n’abaturage tukabasaba kuba maso y’abaturanyi babo mu gihe hagishakishwa abo bagizi ba nabi, ikindi kandi dukora inama buri cyumweru tukibutsa abaturage ko kwangiriza ari bibi’’.
Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko abaturage batishoboye bahawe izi nka muri gahunda ya Girinka n’ubudehe bashumbushwa izindi mu gihe zapfuye amarabira cyane zishwe n’aba bagizi ba nabi, bityo bakomeze gahunda y’iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Rafiki Felicien/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *