Igisheke cg igikaju bitewe n,uko ukita nta watinya kuvuga ko yaba umwana cyangwa umuntu mukuru iyo anyweye umutobe wacyo y,umva aryohewe.
Uyu mutobe cyangwa amazi yacyo afite umumaro haba mu kurinda indwara cyangwa kumara inyota .Umutobe wavuye mu gisheke kimwe no kugihekenya bifasha mu guhangana n’ubushye uba wumva iyo urwaye indwara zifata mu myanya ndangagitsina nk’imitezi n’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari (UTI). Ndetse binafasha mu gusohora utubuye two mu mpyiko (kidney stones/calcul renal).“
Abahanga bavuga ko mu gihe cy’izuba aho umubiri uba wacitse intege, aho kunywa ibyongera imbaraga biva mu nganda, wakihekenyera igisheke kuko uretse kongera imbaraga kizanakuvura inyota.
Mu gisheke dusangamo alpha hydroxyl acids (AHAs) zikaba zizwiho kurwanya ibishishi, iminkanyari, n’ibindi biheri byo mu maso. Icyo usabwa ni ugusekura igisheke ubundi umutobe wacyo ukawoga wonyine mu maso, ukareka bikumiraho iminota 15 ubundi ukoga amazi meza nyuma.
Igisheke cyifashishwa mu gusukura impyiko, umwijima, n’amaraso. Kukirya nibyo byonyine uba usabwa. Si ibyo gusa kuko kinafasha abagabo mu kongera umubare w’intanga
Umutobe wo mu gisheke kuko urimo imyunyungugu inyuranye (nka calcium, ubutare, potassium, n’ibindi) biwuha ubushobozi bwo kurwanya kanseri zinyuranye kuko zitabasha kubaho ahantu h’amakera (alkaline). Rero bifasha kurwanya kanseri y’amabere kimwe na kanseri ya porositate.
Aha twibutseko n’ubundi ibintu byinshi tubona bivuye mu nganda, biba byavuye ku bimera. Mu ruganda rero hari ibikurwamo n’ibyongerwamo, urugero twavuga ishwagara (chaux acide) yongerwamo kugirango isukari uyibone kuriya ari udusaro, molasses yo ni nk’ibisigazwa kuko iratabwa nyamara nayo ifite intungamubiri. Ibi byose rero bituma isukari ukuye mu gisheke uhekenye cyangwa usekuye ubwawe ukora umutobe iruta kure isukari yo mu ruganda.


