Perezida Paul Kagame na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bashimwe kubera “umuhate wabo mu gushaka igisubizo cy’amakimbirane” ari hagati y’u Rwanda na RDC.
Abakuru b’ibihugu byombi bashimiwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kamena, ubwo i Luanda muri Angola haberaga inama y’inyabune yigaga ku bibazo bya Congo.
Ni inama yari iteraniyemo umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC), uw’Ibihugu byo muri Afurika yo hagati (CEEAC) ndetse n’inama mpuzamahanga yiga ku karere k’ibiyaga bigari (ICGLR).
Ku ruhande rw’u Rwanda iyi nama yitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta wari wahagarariye Perezida Paul Kagame.
Mu bandi bayitabiriye harimo Perezida Joà£o Lourenà§o wa Angola, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Ali Bongo Ondimba wa Gabon, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe na Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya.
Inama kandi yitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mathuki ndetse n’abandi bayobozi batandukanye.
Umwanzuro wa gatatu w’iriya nama uvuga ko habayeho “gushima nyakubahwa Félix Antoine Tshisekedi, Perezida wa RDC na Nyakubahwa Paul Kagame w’u Rwanda, ku bw’umuhate wabo mu gushaka igisubizo cy’amakimbirane [y’u Rwanda na RDC] mu mahoro.”
Kigali na Kinshasa bamaze umwaka urenga barebana ay’ingwe bitewe n’ibirego buri ruhande rushyira ku rundi.
Ni ibirego bishingiye ku mitwe ya M23 na FDLR buri gihugu gishinja ikindi guha ubufasha, mu rwego rwo guhungabanya umutekano.
Inama y’inyabune yateraniye i Luanda ku wa Kabiri yongeye kwihanangiriza iyi mitwe yombi, isabwa guhagarika ibikorwa byayo.
Umwanzuro wa karindwi uri mu irenga 20 yafatiwe muri iriya nama uvuga ko abayitabiriye “bahangayikishijwe n’umutekano muke ndetse n’ibikorwa bishyira mu kaga abaturage bikomeje kwiyongera.”
Imitwe ya M23, FDLR na ADF iri mu yashinjwe gutuma ibintu birushaho kuba bibi.
Umwanzuro ukomeza ugira uti: “Ni muri uru rwego dusaba imitwe yose gusubira inyuma nta mananiza, by’umwihariko M23, ADF na FDLR.”
M23 by’umwihariko yanenzwe kuba yaranze kuva mu duce twose yari yarafashe nk’uko yabisabwe n’inama y’abakuru b’ibihugu yateraniye i Luanda mu Ugushyingo 2022.
Ni mu gihe uyu mutwe umaze igihe utangaza ko wubahirije ibyo wasabwe gukora; ahubwo ugashinja Kinshasa kureba ngaye ibyo yasabwe.
Kuri ubu hari gahunda y’uko abarwanyi b’uyu mutwe bagomba guhurizwa hamwe bakamburwa intwaro mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.
Ni gahunda cyakora uyu mutwe uvuga ko utarebwa na yo mu gihe cyose Leta ya Congo izaba yanze ko bajya mu mishyikirano.



4 Responses
Luanda: Kagame na Tshisekedi bashimwe, FDLR na M23 bongera kwihanangirizwa
nibyope
Luanda: Kagame na Tshisekedi bashimwe, FDLR na M23 bongera kwihanangirizwa
Abasesenguzi badufashe kumenya izi nama niba haricyo zizakemura? Wagira ngo ntibajya bumva amagambo Tshisekedi ohora avuga Kurwanda none ngo barashima, ese barashima biriya bigambo avuga ? niyo ntambwe? Inama zabo zizateza ibindi bibazo
Luanda: Kagame na Tshisekedi bashimwe, FDLR na M23 bongera kwihanangirizwa
m23 kuki bayishyira mu mitwe imwe na FDLR ADF kdi ibyo barwanira bitandukanye?
1. FDLR yashinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda bihisha mu gisirikare cya Leta ya Congo kgo badakurikiranwa (bo bagamije guhungabanya umutekano no kongera gukora amabi mu Rwanda.
2. M23 yo irarwanira uburenganzira bwabo ku gihugu cyabo
Kuki babashyira mu gatebo kamwe kdi ibyo barwanira bitandukanye. none c kubambura intwaro nibyo bibahesha uburenganzira bw’ibyo barwanina?
INAMA NATANGA : FDLR nisubire iwabo mu Rwanda abakoze amabi bagenzwe imbere y’ubutabera, abadafite dossier basubizwe mu buzima busanzwe
M23 yo niyicare ku meza y’ibiganiro na Leta yabo ibahe ibyo bifuza maze murebe ko amahoro adahita asagamba. nibitagenda gutyo, intambara ntizarangira kdi izo nama zanyu ntamwanzuro zizageraho.
Luanda: Kagame na Tshisekedi bashimwe, FDLR na M23 bongera kwihanangirizwa
Urabona biriya bitama bitavumbitse mwikintu? byarabyimbye birenda gusandara nyamara ntabwo arasobanukirwa nurugamba arimo gushyushya. nareba nabi umuriro arawumvira mu mukanwa ibyo bitiku ajunditse arabiruka cg abimire ndi rero ntamugayo urugamba azi nurwo kuri za social media ntasasu riramuvugiriza ubuhuha hafi yamatwi . azabaze uwo yasimbuye wicecekeye agirango arasinziriye. Enyegeza ark witegure no kuwota gusa harimo ikibatsi…URWANDA ruratera ntiruterwa duhora turi maso