Amatsinda atanu y’impirimbanyi yongeye gutanga ikirego mu rukiko rw’imbonezamubano rwa Paris kirega sosiyete y’Abafaransa yitwa TotalEnergies (TTEF.PA) ku nshuro yayo ya kabiri kubera imishinga y’iki kigo muri Uganda na Tanzania , nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’uko igerageza rya mbere muri Gashyantare ryari ryatewe utwatsi .
Amatsinda y’Abafaransa n’Abagande, ayobowe n’Umuryango “Inshuti z’Isi” wo mu Bufaransa, arashinja isosiyete ikora ibijyanye n’ubucukuzi n’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli na gaz, kuba yarananiwe kurinda abantu n’ibidukikije iterambere kuri site yayo ya Tilenga ndetse n’ahakorerwa umushinga wa miliyari 3.5 z’amadorali wo kubaka impombo zizajya zinyuzwamo peteroli izacukurwa muri ibi bihugu wa East African Crude Oil Pipeline (EACOP).
Ikirego cyabo kishingikirije itegeko ry’inshingano z’u Bufaransa ryo mu 2017 risaba amasosiyete manini kubanza kumenya ingaruka zava mu bikorwa byayo hirya no hino ku Isi no kugaragaza ingamba zirambuye zo kuzikumira nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.
Isosiyete yagize iti: “TotalEnergies ibona ko gahunda yayo yo kuba maso ishyirwa mu bikorwa neza kandi ikemeza ko amashami yayo muri Uganda na Tanzaniya yashyize mu bikorwa gahunda iboneye kugira ngo yubahirize uburenganzira bw’abaturage ndetse n’ibinyabuzima bitandukanye”.
“Dutegereje kujya impaka ku mikorere mu rukiko.”
Iyi sosiyete ifite imigabane 62% muri EACOP, izubaka umuyoboro w’ibirometero 1.443 uzava mu mariba ya peteroli yo ku kiyaga cya Albert muri Uganda kugera ku cyambu cya Tanga muri Tanzaniya. Uyu muyoboro uzaba ufite ubushobozi kunyuzwamo byibuze utungunguru 246.000 ku munsi twoherezwa ku masoko y’Isi guhera mu 2025.
Ikirego cya mbere cyasabye ariko kinanirwa guhagarika imishinga binyuze mu cyemezo cy’ubucamanza cyafashwe mu buryo bwihariye bwihuse, aho umucamanza ngo yasanze gahunda ya TotalEnergies yo kuba maso yubahirijwe.


