Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Mata, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abagabo batatu n’umugore umwe bakekwaho ubufatanyacyaha mu bwicanyi bwabaye mu masaha ya mu gitondo ku tariki ya 13 Mata bukorewe Iribagiza Christine, wari utuye mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro ndetse bakomeretsa bikomeye n’umuzamu we.
Aba kandi bararegwa kugira uruhare mu rupfu rw’umuzamu witwa Mazimpaka Fabrice w’i Gacuriro mu karere ka Gasabo, ubwo nyuma yo kumwica binjiye mu nzu maze biba ibikoresho bitandukanye birimo za televiziyo, ubu bwicanyi bukaba bwarakozwe nyuma y’ubwa Kicukiro. Abafashwe ni Majyambere Bertin, Hatungineza Hassan bita Fils n’umugore we witwa Mushimiyimana Grace.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Undi uvugwa muri ubu bwicanyi ni umumotari witwa Ingabire Benjamin; we avuga ko yatwaraga Majyambere Bertin muri ibyo bikorwa bibi ariko we atabizi. Bose bafatiwe mu Mujyi wa Kigali mu minsi ishize mu iperereza ryabaye nyuma y’ubu bwicanyi. Umwe muri aba bakekwaho ubu bwicanyi witwa Majyambere Bertin yiyemerera ko afite uruhare muri ubu bwicanyi mu gihe Hatungineza Hassan we avuga ko yabaye umukozi wo mu rugo kwa Iribagiza.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Majyambere Bertin yavuze koubwe ari we wiyiciye Iribagiza Christine ndetse akaba yari afite n’mugambi wo gukomeza kugenda yica abandi uko bukeye n’uko bwije kugeza agejeje ku bantu 1000.

Yasobanuye ko ubu bugizi bwa nabi yabutekereje nyuma yo gufubgurwa agasanga nta mitungo ikiri iwabo na we agatangira kujya yica abantu ngo yigarurire utwabo bityo ngo uwo munsi hakaba hari nundi muntu yagombaga kurara yivuganye.

Asobanurira abanyamakuru ibyerekeranye n’umwanzuro w’iperereza kuri ubwo bwicanyi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yagize ati:” mu gihe abagenzacyaha bari bakomeje iperereza ku rupfu rwa Iribagiza Christine, hatangiye n’irindi ku rupfu rw’umuzamu witwa Mazimpaka Fabrice wiciwe i Gacuriro mu murenge wa Kinyinya . Abagenzacyaha baje guhuza izo mpfu zombi mu iperereza ryabo, baza gusanga hari isano bifitanye maze bariya bane barafatwa”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko Majyambere Bertin n’ubundi yari yarafunzwe imyaka 10 muri gereza ya Kimironko (Gasabo) kuko yari yarishe murumuna we, naho Hatungineza Hassan we akaba yari yafungiwe muri iyo gereza kubera ibyaha by’ubujura. Yakomeje avuga ko ariho aba bombi bacuriye umugambi w’ubwo bwicanyi mbere y’uko bafungurwa mu minsi yashize barangije ibihano byabo.
ACP Badege yakomeje agira ati:” Iperereza rirerekana ko ubwo biteguraga gusohoka muri gereza bacuriyemo umugambi wabo. Majyambere Bertin yasohotsemo tariki ya 9 Mata maze tariki ya 13 yica iribagiza Christine ndetse ku bw’amahirwe umuzamu we ararokoka nyuma yo kugirirwa nabi bazi ko nawe yapfuye.
Majyambere Bertin ku itariki yavuzwe hejuru yajyanye na Hatungineza Hassan wari uzi neza kwa Iribagiza, n’umugore we Mushimiyimana Grace bakomeretsa bikomeye umuzamu, bica iribagiza Christine ndetse banahatwara amafaranga ibihumbi 80, bimwe mu bikoresho byo mu rugo n’ibindi.
Iperereza nanone ryerekana ko ku itariki ya 24 Mata bagiye i Gacuriro mu mudugudu w’Ururembo mu murenge wa Kinyinya mu rugo, bica umuzamu witwa Mazimpaka Fabrice ndetse biba n’ibikoresho byo mu nzu yarindaga birimo za tereviziyo n’ibindi”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakomeje kandi avuga ko bakurikiranweho ibyaha bitatu aribyo; ubwicanyi, kurema umutwe w’abagizi ba nabi ndetse n’ubujura bukoshejwe kiboko; ku buryo bashobora guhabwa igihano cy’igifungo cya burundu cyangwa burundu y’umwihariko ibyaha biramutse bibahamye nk’uko amategeko abiteganya.
Yasoje ashimira abaturage kubera ubufatanye n’imikoranire myiza bafitanye na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego; bituma habaho mu gukumira ibyaha no gufata abanyabyaha, bityo abasaba gukomeza uwo muco mwiza batanga amakuru hakiri kare kandi vuba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


