Umushinga w’itegeko rishya urashaka guha ububasha Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyahamu (RIB) bwo gufunga amadosiye amwe n’amwe atabanje koherezwa mu bashinjacyaha .
Dukurikije itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ririho, abashinzwe ubugenzacyaha ntibafite ububasha bwo gufunga amadosiye kabone niyo baba babona ari ngombwa. Basabwa gushyikiriza dosiye z’imanza mu bushinjacyaha bukuru (NPPA) kugirango hafatwe icyemezo.
NPPA ifite ububasha bwo gufunga dosiye mu gihe abashinjacyaha bemeje ko ibintu bigize icyaha bituzuye, mu gihe abakoze icyaha batazwi, cyangwa mu gihe basanze gushinja icyaha bidakenewe.
Mu bihe nk’ibi, ukekwaho icyaha ararekurwa agasabwa kubahiriza ibintu bimwe na bimwe.
Impinduka ziteganijwe mu itegeko ry’inshinjabyaha zerekana ko ubwo bubasha bwahabwa na RIB, kugira ngo abashinjacyaha n’inkiko bataremererwa cyane n’imanza nyinshi.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’ibibazo by’amategeko, Solina Nyirahabimana, yagejeje ku nteko ishinga amategeko ibijyanye n’impinduka zasabwe, yerekana ko niba abashinzwe iperereza badafite ububasha bwo kurangiza imanza, biremerera ubushinjacyaha n’inkiko mu gihe imanza nyinshi zashoboraga gukemurirwa ku rwego rw’iperereza.
Itegeko ririho, rivuga ko ifungwa rya dosiye ari icyemezo cy’ubutegetsi, kidashobora kubangamira gukomeza iperereza mu gihe abayobozi bavumbuye ikindi kimenyetso gishinja.


