ABATEGETSI BAVUGWA INYUMA Y’IBIBAZO BYADOGEREYE MURI RUTSIRO\GUSHINJANYA NO GUKINGIRWA IKIBABA
GENERAL BRUNO AREMEZA KO GOMA ISHOBORA GUTERWA ISAHA N’ISAHA||UMUSIRIKARE WA M23 YISHYIKIRIJE FARDC
Kwishyura no kumenyekanisha avansi ya mbere y’umusoro ku nyungu birarangira kuri uyu wa gatanu
Mu gihe habura umunsi umwe gusa ngo hasozwe kumenyekanisha no kwishyura avansi ya mbere y’umusoro ku nyungu, abarebwa n’uyu musoro barasabwa kwihutira kubikora uyu munsi mu rwego rwo kwirinda amande n’ibihano by’ubukererwe. Avansi ya mbere y’umusoro ku nyungu imenyekanishwa hashingiwe ku byacurujwe mu kwezi kwa Mbere, ukwa Kabiri n’ukwa Gatatu muri uyu mwaka wa 2023, […]
Rayon Sports yasinyishije uwari umunyamakuru wa Radio/TV1
Ngaboyicondo (Ngabo) Roben wari umunyamakuru wa Radio/TV1, yerekeje muri Rayon Sports aho yatangiye inshingano nshya nk’umukozi ushinzwe itumanaho. Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi yamuhaye ikaze ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter. Ngabo uzaba ushinzwe imbuga nkoranyambaga za Rayon Sports [zirimo na YouTube yayo] yinjiranye muri Murera na Umurerwa Delphin uzaba ufite inshingano za gafotozi wayo. […]
Ibitaramo Innossb yagombaga gukorera i Goma byahagaritswe

Umujyi wa Goma watangaje ko ibitaramo by’umuhanzi Innocent Balume uzwi nka Innossb byahagaritswe nyuma y’uko ngo umutekano w’aho yagombaga kubikorera utabungabunzwe. Ni ibitaramo byagombaga kuba taliki 30 Kamena ndetse na 1 Nyakanga 2023,ariko ubuyobozi bwa Goma bwaje kuvuga bitakibaye ahubwo ko bizasubukurwa mu minsi iri imbere ariko ntihatangazwa italiki bizakorerwaho. Innossb yamenye iby’aya makuru nyuma […]
Serikali ya Uingereza kukata rufaa dhidi ya uamuzi wa mahakama kuhusu Rwanda
Serikali ya Uingereza itataka kukata rufaa dhidi ya uamuzi wa mahakama kwamba mpango wake wa kuwafukuza makumi ya maelfu ya watu wanaotafuta hifadhi nchini Rwanda ulikuwa kinyume cha sheria, Waziri Mkuu Rishi Sunak alisema Alhamisi . Mahakama ya Rufaa ilihitimisha kwamba Rwanda isingeweza kuchukuliwa kama nchi ya tatu salama. “Ingawa ninaheshimu mahakama kimsingi sikubaliani na […]
PM w’u Bwongereza ntavuga rumwe n’urukiko rwise u Rwanda ‘igihugu kidatekanye ku bimukira’
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, ntavuga rumwe n’urukiko rwo muri iki gihugu ku cyemezo cyarwo cyo kohereza abimukira mu Rwanda, nyuma yo kuvuga ko rudatekanye ku buryo rwabakira. Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Kamena ni bwo Urukiko rw’ubujurire rw’i Londres mu Bwongereza rwaburijemo gahunda ya kiriya gihugu yo kohereza mu Rwanda abimukira […]
Ese kwiyakana mu gihe cyo gutera akabariro bikorwa gute?
Kwiyakana mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina , ni igikorwa usanga gikoreshwa mu rwego rwo kuboneza urubyaro gusa abahanga bavuga ko ubu buryo butizewe ugereranyije na bumwe mu bundi buryo bukoreshwa. Ku muntu wumvise ubu buryo ari bwo bwa mbere, Kwiyakana ni ukuvuga ngo umugabo iyo ari gutera akabariro akaba agiye kugera ku byishimo bye byanyuma(gusohora), ahita […]
U Burusiya burigamba guhitana abajenerali 2 ba Ukraine mu gitero muri Kramatorsk
Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya iravuga ko abajenerali babiri ba Ukraine n’abandi basirikare bakuru ba Ukraine bagera muri 50 biciwe mu gitero cya missile muri Kramatorsk kuwa kabiri ushize nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya, RIA . Ku ruhande rwabo, abayobozi ba Ukraine batangaje ko abantu 12 bishwe abandi 60 bagakomereka nyuma y’igitero cya missile cy’u […]
Icyo u Rwanda ruvuga ku mwanzuro w’urukiko uvuga ko rudatekanye byo kwakira abimukira
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yatangaje ko yagize ikibazo ku mwanzuro w’urukiko rwo mu Bwongereza rwagaragaje u Rwanda nk’igihugu gitekanye ku buryo cyakwakira abimukira. Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Kamena ni bwo Urukiko rw’ubujurire rw’i Londres mu Bwongereza rwaburijemo gahunda ya kiriya gihugu yo kohereza mu Rwanda abimukira n’abasaba ubuhungiro, nyuma yo kwanzura […]
Musenyeri mukuru wa Lubumbashi asanga Tshisekedi akwiye kwikiza abantu bamukikije
Mu gihe umubano ukomeje kuzamo igitotsi hagati y’abategetsi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Kiliziya Gatolika, Arkiyepiskopi wa Lubumbashi, Fulgence Muteba Mugalu, yashinje ubuyobozi gushakisha uwo bugerekaho amakosa y’ibibazo biri mu gihugu. Muri kiganiro yagiranye na Jeune Afrique ku itariki ya 20 Kamena, Musenyeri Fulgence Muteba Mugalu yashimangiye ko : kiliziya atari “umufatanyabikorwa w’abatavuga […]
Sunrise yatereye amaso muri Mukura izana umwe mu bakinnyi ngenderwaho
Ubuyobozi bw’Ikipe ya Sunrise ibarizwa mu karere ka Nyagatare mu ntara y’Iburasirazuba bwamaze gusinyisha umukinnyi w’ Umugande Robert Mukoghotya wakiniraga Mukura VS yo mu Majyepfo y’u Rwanda. Ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho wakiniraga iyi kipe mbere y’uko abengukwa n’iyi n’umutoza Muhire Hassan uherutse gutangira imirimo ye muri Sunrise mu minsi micye ishize. Gusinyisha uyu mukinnyi […]
London: Urukiko rwatesheje agaciro icyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda
Icyemezo cy’Urukiko Rukuru cyateshejwe agaciro hemezwa ko kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda bitemewe kugeza igihe hazaba impinduka kuri gahunda y’ubuhunzi mu Rwanda, nk’uko Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye kuri uyu wa Kane, itariki 29 Kamena 2023 . Lord Burnett, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, yabwiye urukiko ko babiri mu bacamanza batatu banzuye ko ibitagenda neza muri gahunda yo gusaba […]
Le projet d’envoi de demandeurs d’asile au Rwanda jugĂ© illĂ©gal
La dĂ©cision de la Haute Cour est annulĂ©e et le renvoi des demandeurs d’asile vers le Rwanda est illĂ©gal jusqu’Ă Â ce que des changements soient apportĂ©s au système d’asile lĂ Â -bas, selon la Cour d’appel . La Cour d’appel de Londres devrait statuĂ© ce jeudi sur la lĂ©galitĂ© d’un plan britannique d’expulsion des demandeurs d’asile vers […]
Abanyeshuri bashya mu kwiga kuvuga icyongereza bahishiwe byinshi

Abanyeshuri bashya bashaka kwiga icyongereza no kuvugira mu ruhame (Public speaking and negociation), ishuri ryigisha icyongereza, TOEFL, IELTS na DUOLINGO rizwi nka IFA SPEAK & TECH ACADEMY, ukabimenya mu gihe gito, ubu riravuga ko rihishiye byinshi abarigana bose muri iki gihe. Iri shuri ryagabanyije ibiciro, kandi biroroshye kwiga utavuye aho uri. Hifashishijwe uburyo bwa ONLINE. […]
Niba wari wagize imibonano akamenyero ukaza kubihagarika izi itegure izi ngaruka
Biba byiza ko buri muntu wese agira umuntu akunda akanifuza ko barambana.Muri urwo rukundo umugabo n’umugore baba bemerewe gutera akabariro byeruye ariko kandi hari n’abagira amahitamo yo gukora imibonano mpuzabitsina batararushinga. Waba ukora imibonano warashinze urugo cyangwa ukayikora utararushinga ukaza kubihagarika hari ingaruka bigira arizo tugiye kurebera hamwe. Kugabanuka k’Ubushake bw’imibonano mpuzabitsina Birashoboka ko umugabo […]
Gen Sergei Suroviki yatawe muri yombi azira Wagner
General Sergei Suroviki wari Umuyobozi wungirije w’Ingabo z’u Burusiya ziri mu ntambara muri Ukraine, yatawe muri yombi azira ukwigumura k’umutwe w’abacancuro wa Wagner. Surovikin uzwi ku kabyiniriro ka “General Armageddon”, ni umwe mu barwanye mu ntambara mu myaka yashize u Burusiya bwarwanye muri Chechnya na Syria. Perezida Vladimir Putin ni we wagiye amuzamura mu ntera. […]
Kigali: Amakipe yose y’u Burundi na Tanzania yasezerewe azira uburiganya

Amakipe abiri ahagarariye u Burundi na Tanzania mu irushanwa ry’akarere ka Zone muri Basketball ry’abatarengeje imyaka 16 riri kubera i Kigali, yasezerewe nyuma y’aho bigagaragaye ko afite abakinnyi barengeje uru rugero. Muri iri rushanwa ryo gushaka itike y’igikombe nyafurika rizabera muri Tunisia muri Nyakanga 2023, byari byateganyijwe ko amakipe yombi (iy’abahungu n’iy’abakobwa) akina n’amakipe ahagararariye […]
Musenyeri Fulgence Muteba yasabye RDC kujya mu biganiro na M23
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Rubumbashi, Mgr Fulgence Muteba, asanga Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikwiye kujya mu biganiro n’umutwe wa M23 mu rwego rwo gukemura amakimbirane impande zombi zimaze igihe zifitanye. Uyu mushumba yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’ikinyamakuru Jeune Afrique. Yagize ati: “Nemera ko nta bunararibonye mfite mu gukemura amakimbirane, […]
Walikale: Umugore w’umusirikare yambitse ubusa, akubitirwa mu kigo cya gisirikare
Umugore w’umusirikare ukorera mu kigo cya gisirikare cya Biruwe muri Walikale, Isabel Ukunabo, yakakubiswe bikomeye nyuma yo kwambikwa ubusa, ubwo yari yagiye kuvuganira umugabo we witwa Kanimba Mutamba. Ukunabo yasobanuriye Radio Okapi ko yagiye muri iki kigo kuri uyu wa 28 Kamena 2023 kubaza agahimbazamusyi k’urugamba umugabo we atishyuwe, komanda waho ategeka abasirikare babiri kumukuramo […]
Umukobwa wasambanye na Davido yamuregeye umugore we
Umukobwa witwa Anita Brown yashyize ahagaragara ukuri kwavugwaga ko yatewe inda n’umuhanzi Davido nyuma yo guhurira i Dubai baza kuryamana nta gakingirizo. Mu rusobe rw’amafoto n’amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga,Anita usanzwe ari rwiyemezamirimo ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashinje Davido kumutera inda ku munsi wa mbere bahuriyemo nyuma yo gusangira bakagirana ibihe byiza. […]
London: Urukiko rw’ubujurire ruranzura niba kohereza abimukira mu Rwanda byemewe
Kuri uyu wa Kane, itariki 29 Kamena 2023, Urukiko rw’Ubujurire rwa Londres ruranzura niba umugambi w’u Bwongereza wo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda wemewe n’amategeko, mu cyemezo gishobora gutuma umuhigo wa Minisitiri w’intebe Rishi Sunak wo guhagarika abimukira ku bwato ugerwaho cyangwa ukangizwa . Mu masezerano yabaye mu mwaka ushize, Guverinoma y’u Bwongereza irateganya kohereza […]
RIB ishobora guhabwa ububasha bwo gufunga amadosiye amwe atageze mu bushinjacyaha
Umushinga w’itegeko rishya urashaka guha ububasha Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyahamu (RIB) bwo gufunga amadosiye amwe n’amwe atabanje koherezwa mu bashinjacyaha . Dukurikije itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ririho, abashinzwe ubugenzacyaha ntibafite ububasha bwo gufunga amadosiye kabone niyo baba babona ari ngombwa. Basabwa gushyikiriza dosiye z’imanza mu bushinjacyaha bukuru (NPPA) kugirango hafatwe icyemezo. NPPA ifite ububasha bwo […]
Paris: Hategekimana yakatiwe igifungo cya burundu
Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa 28 Kamena 2023 rwakatiye igifungo cya burundu Hategekimana Philippe wamenyekanye nka ‘Biguma’ nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Hategekimana wari umuyobozi wungirije muri jandarumori muri Nyanza mu 1994 yashinjwe gutegeka ko Abatutsi bicirwa kuri za bariyeri, bamwe akabiyicira ubwe. Ni ibyaha ubushinjacyaha buvuga […]
Rutsiro: Murekatete aravuga ko atagizwe Meya na Gatabazi
Meya ucyuye igihe w’akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose, arahakana amakuru avuga ko yari yarashyizwe muri iyi nshingano na Gatabazi Jean Marie Vianney wabaye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu. Mbere y’uko kuri uyu wa 28 Kamena 2023 ibiro bya Minisitiri w’Intebe bisohora itangazo risesa inama njyanama y’akarere ka Rutsiro, mu biro by’aka karere habanje guhwihwiswa amakuru y’imikorere n’imikoranire […]
RUGAJU Reagan niwe mutoza w’Abakomando bo mu bigogwe//umva ibyo atanganje!!
U RWANDA RWANANIWE KUMVIKANA NA TURKEY KURI DRONES Z’INTAMBARA||UW’I MUSANZE YATURIKANWE NA GRENADE
AMERIKA YATEGUJE RDC AKAGA IGIYE GUHURA NA KO||M23 NA FDLR ZAHAWE GASOPO IKOMEYE I LUANDA
Nyamasheke: Umurambo w’umukecuru wari warabuze wasanzwe ku ruzi
Umurambo w’umukecuru w’imyaka 60 witwaga Nyirangirinshuti FĂ©licitĂ©, wari utuye mu mudugudu wa Gakenke, akagari ka Rugali, umurenge wa Cyato, akarere ka Nyamasheke, wabuze ku wa 23 Kamena, wasanzwe ku nkengero z’uruzi rwa Karundura mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Kamena. Nk’uko umunyamakuru wa Bwiza.com yabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rugali, Mubayire Eliel, ngo uyu […]