fzy09m6akam-wfqeee.jpg

Ibitaramo Innossb yagombaga gukorera i Goma byahagaritswe

Sangiza iyi nkuru

Umujyi wa Goma watangaje ko ibitaramo by’umuhanzi Innocent Balume uzwi nka Innossb byahagaritswe nyuma y’uko ngo umutekano w’aho yagombaga kubikorera utabungabunzwe.

Ni ibitaramo byagombaga kuba taliki 30 Kamena ndetse na 1 Nyakanga 2023,ariko ubuyobozi bwa Goma bwaje kuvuga bitakibaye ahubwo ko bizasubukurwa mu minsi iri imbere ariko ntihatangazwa italiki bizakorerwaho.

Innossb yamenye iby’aya makuru nyuma y’uko yari yamaze kugera aho ibyo bitaramo byagombaga kubera aho yarari kumwe n’itsinda ryagombaga kumufasha mu myiteguro.

Ibi bitaramo bisubitswe mu gihe mu kwezi kwa Gicurasi leta ya Congo yari yari iherutse kumushinja ko afite imikoranire ya hafi n’u Rwanda nyuma y’uko yatangaje ko nta bushobozi afite bwo kuvuga nabi u Rwanda ndetse no kwamagana Perezida Paul Kagame.

Icyo gihe yanashimangiye ko atemeranywa n’ubukangurambaga bwakorwaga n’abakongomani bise #Rwanda is Killing#.Yanabajijwe niba atumiwe mu gitaramo mu Rwanda yakitabira avuga ko abona nta cyamubuza ,kuva icyo gihe yatangiye kurebwa nabi n’inzego zigiye zitandukanye kugeza ubwo bigiye bivugwa ko ibitaramo bye bizatambamirwa.

Innossb akimara gutangaza ibyo, inzego zasabye ko yakorwaho iperereza ryimbitse hakarabwa niba nta kindi kibyihishe inyuma kuko ngo yagaragaje guca intege abaturage by’umwahiriko urubyirko rwa Congo.
fzy09m6akam-wfqeee.jpg
fzypybzwiaa_qt1kk.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *