Icyo u Rwanda ruvuga ku mwanzuro w’urukiko uvuga ko rudatekanye byo kwakira abimukira

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yatangaje ko yagize ikibazo ku mwanzuro w’urukiko rwo mu Bwongereza rwagaragaje u Rwanda nk’igihugu gitekanye ku buryo cyakwakira abimukira.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Kamena ni bwo Urukiko rw’ubujurire rw’i Londres mu Bwongereza rwaburijemo gahunda ya kiriya gihugu yo kohereza mu Rwanda abimukira n’abasaba ubuhungiro, nyuma yo kwanzura ko utemewe n’amategeko.

Ni umwanzuro wafashwe mu gihe mu Ukuboza umwaka ushize Urukiko Rukuru rwo mu Bwongereza rwari rwavuze ko uriya mugambi ukurikije amategeko.

Umucamanza Ian Burnett ubwo yasomaga uriya mwanzuro w’urukiko yavuze ko abacamanza basanze “u Rwanda si ‘igihugu cya gatatu gitekanye cyo kuboherezamo [abimukira].”

Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yasohoye ivuga kuri uriya mwanzuro, yavuze ko yagize ikibazo ku kuvuga ko u Rwanda atari igihugu gitekanye ku buryo rwakwakira abimukira.

Iti: “N’ubwo uyu ari umwanzuro w’inkiko zo mu Bwongereza, dufite ikibazo ku kwanzura ko u Rwanda atari igihugu gitekanye ku buryo cyakwakira abasaba ubuhungiro n’impunzi.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko “U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitekanye kurusha ibindi ku isi kandi rwemejwe na UNHCR n’izindi nzego mpuzamahanga kuba intangarugero mu kwakira impunzi.”

Guverinoma by’umwihariko yagaragaje ko igira uruhare rufatika mu guhangana n’ingaruka z’ikibazo cy’abimukira ku Isi, bijyanye no kuba Abanyarwanda bazi icyo bisobanuye “guhunga iwanyu, no gukora ubuzima bushya mu kindi gihugu.”

Yunzemo iti: “Nka sosiyete, na leta, twubatse ahantu hatekanye, hakwiye, hiyubashye hatuma abimukira n’impunzi bagira uburenganzira bumwe n’amahirwe nk’Abanyarwanda. Buri wese wimuriwe hano muri ubwo bufatanye azungukira muri ibi.”

Kuri ubu byitezwe ko Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza ari rwo rugomba gutanga umwanzuro wa nyuma w’uko gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yemeye cyangwa ikaba itemewe.

U Rwanda ku ruhande rwarwo ruvuga ko rucyiteguye gutuma amasezerano y’ubufatanye rwasinyanye n’u Bwongereza ashyirwa mu bikorwa.

Ruvuga kandi ko mu gihe bariya bimukira bazaba baje rwiteguye “kubakira ndetse no kubaha ubufasha bazakenera kugira ngo batangire ubuzima bushya mu Rwanda.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *