Kwiyakana mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina , ni igikorwa usanga gikoreshwa mu rwego rwo kuboneza urubyaro gusa abahanga bavuga ko ubu buryo butizewe ugereranyije na bumwe mu bundi buryo bukoreshwa.
Ku muntu wumvise ubu buryo ari bwo bwa mbere, Kwiyakana ni ukuvuga ngo umugabo iyo ari gutera akabariro akaba agiye kugera ku byishimo bye byanyuma(gusohora), ahita akura igitsina cye mu cy’umugore ku buryo amasohore ye atinjira mu gitsina cy’umugore.
Ariko nkuko tubizi ntabwo intanga ngabo zose zizana n’amasohoro. Hari iziza mbere, bityo rero ushobora gukoresha ubu buryo ukazasanga warasamye ari nayo mpamvu abahanga bavuga ko ubu buryo butizewe cyane.
Uburyo bwo kwiyakana bugira ingaruka nziza ariko kandi n’imbi ntizabura.
Ubu buryo bushobora gukoreshwa umugore anonsa, nta n’imisemburo ikoreshwa , ariko kandi bunahagarika ibyishimo kuko yaba umugore ntiyakira ya masohoro ikindi umugabo uburyohe yakagize busa n’ubucagase.



One Response
Ese kwiyakana mu gihe cyo gutera akabariro bikorwa gute?
Es umaze kwiyaka bitwara igih Kingan gt Ng ukor akand amasohor yashizem