Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa 28 Kamena 2023 rwakatiye igifungo cya burundu Hategekimana Philippe wamenyekanye nka ‘Biguma’ nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.
Hategekimana wari umuyobozi wungirije muri jandarumori muri Nyanza mu 1994 yashinjwe gutegeka ko Abatutsi bicirwa kuri za bariyeri, bamwe akabiyicira ubwe. Ni ibyaha ubushinjacyaha buvuga ko byakozwe muri Mata na Gicurasi uwo mwaka.
Hategekimana we byose yarabihakanaga, akavuga ko mu mpera za Mata no muri Gicurasi yose yakoreraga i Kigali, kuko ngo ari ho yari yarimuriwe. Abatangabuhamya bamushinjaga barimo n’abo bakoranye muri jandarumori yavuze ko bamubeshyera, asaba urukiko kumugira umwere.
Urukiko ruteganya gushyira hanze umwanzuro urambuye w’uru rubanza, uzaba ugaragaramo impamvu zitandukanye zatumye Hategekimana akatirwa iki gifungo.
Iki gifungo ni cyo ubushinjacyaha bwari bwarasabiye Hategekimana. Abanyamategeko bunganira imiryango yagizweho ingaruka n’ibyaha yahamijwe na bo bagaragaje ko bifuzaga ko akatirwa ikiri hejuru y’igifungo cy’imyaka 25.


