Meya ucyuye igihe w’akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose, arahakana amakuru avuga ko yari yarashyizwe muri iyi nshingano na Gatabazi Jean Marie Vianney wabaye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu.
Mbere y’uko kuri uyu wa 28 Kamena 2023 ibiro bya Minisitiri w’Intebe bisohora itangazo risesa inama njyanama y’akarere ka Rutsiro, mu biro by’aka karere habanje guhwihwiswa amakuru y’imikorere n’imikoranire mibi hagati mu babikoreramo.
Mu bibazo bivugwa ko byateje umwuka mubi harimo “abantu bakorera mu bandi”, aho hatangwa urugero kuri Murekatete, uyu ngo “akaba yarashyizweho na Gatabazi”, kandi ko uyu munyapolitiki wabaye Minisitiri ngo “yanamukoreshaga”.
Ibi biriyongeraho ikindi cy’ubusahuzi bw’imicanga yo muri Rutsiro, aho bivugwa ko hari abasirikare bifatanyije n’abagize komite nyobozi y’akarere, bakiyitirira ibirombe, baniha ibyangombwa mu buryo budakurikije amategeko. Iki cyo cyanageze mu nkiko.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasobanuye ko impamvu njyanama ya Rutsiro yasheshwe ari uko “ubuyobozi bw’akarere bwateshutse ku nshingano”. Murekatete mu kiganiro yagiranye na Megapex TV, yemeye ko koko we na bagenzi be batakoze inshingano neza. Ati: “Inshingano iyo abantu batazikoze neza nyine, barasezererwa. Inzego zacu zireba kure, ntabwo zirenganya. Rwose ntabwo twazujuje.”
Ku amakuru ahwihwiswa ko ari Gatabazi wamushyize muri uyu mwanya, Murekatete yagize ati: “Ntabwo umuntu yazana umuntu mu mwanya kubera ko ni abaturage badutora. Ubwo n’ababitekereza gutyo baba batekereza ibitari byo kuko na mbere yo kuba umuyobozi w’akarere, nabaye mu zindi nshingano.”
Murekatete yakomeje ati: “Nabaye umujyanama kandi manda nayisoje nta kibazo. Nabaye no mu nama y’igihugu y’abagore. Rero nta muntu wakuzana mu nshingano, ahubwo abaturage iyo bakugiriye icyizere baragutora. Iyi yari manda ijya kuba iya kane, ibyo ab’abatekereza ngo uyu muntu yaba yazanywe na Gatabazi baba babeshya kuko iyo myaka yose nta n’ubwo nari nziranye na we.”
Ibyo gukorerwamo n’abandi bantu, by’umwihariko abo mu nzego z’umutekano na byo Murekatete yabihakanye, asobanura ko ahubwo ari abatanyabikorwa. Ati: “Oyaaa! Icyo kibazo ntacyo, ahubwo izo nzego ni zo zidufasha gukora neza kuko tuba dukorana umunsi ku wundi mu kazi ka buri munsi.”
Ku buyobozi bw’akarere ka Rutsiro, Murekatete yasimbuwe by’agateganyo na Mulindwa Prosper.



One Response
Rutsiro: Murekatete aravuga ko atagizwe Meya na Gatabazi
Gatabazi nta muyobozi wari urimo imyumvire nimikorere ye ntaho yari itangiye n’abayobozi ba 2nd Republic