Musenyeri Fulgence Muteba yasabye RDC kujya mu biganiro na M23

Sangiza iyi nkuru

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Rubumbashi, Mgr Fulgence Muteba, asanga Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikwiye kujya mu biganiro n’umutwe wa M23 mu rwego rwo gukemura amakimbirane impande zombi zimaze igihe zifitanye.

Uyu mushumba yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’ikinyamakuru Jeune Afrique.

Yagize ati: “Nemera ko nta bunararibonye mfite mu gukemura amakimbirane, by’umwihariko aya gisirikare. Gusa amateka ya RDC atubwira ko mu busanzwe amakimbirane nk’aya arangirira ku meza [y’ibiganiro].”

Yakomeje agira ati: “Abanye-Congo bafite ubu bushobozi budasanzwe bwo kurebana mu maso, kuvugana no kwiyunga nyuma yo kurasanaho.”

Mgr Muteba yatanze urugero rw’ibiganiro byo mu 2003 bya Sun City [muri Afurika y’Epfo] byasize inyeshyamba zari iz’umutwe wa RCD (Ressemblement Congolais pour la Democratie) zivanzwe n’Ingabo za FARDC, nk’ikimenyetso cyerekana ko abanye-Congo bafite “ubushobozi budasanzwe” bwo kwikemurira ibibazo.

Kuri ubu umwaka n’igice umaze kwihirika Leta ya Congo ihanganye n’inyeshyamba za M23. Uyu mutwe kuri ubu uracyagenzura bimwe mu bice by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, birimo Umujyi wa Bunagana umaze umwaka warigaruriye.

M23 imaze igihe isaba ubutegetsi bwa RDC ko bakwicara bagashaka umuti w’amakimbirane bafitanye; ubusabe Kinshasa itajya ikozwa.

Abakurikiranira hafi amakimbirane impande zombi zifitanye bahuriza ku kuba RDC ishyize imbere uburyo bwo kurangiza ikibazo cya M23 yifashishije ingufu za gisirikare aho kuba dipolomasi.

Ku bwa Mgr Muteba, “birakwiye ko impande ziri mu makimbirane buri wese asuka amazi muri divayi ya mugenzi we, mu rwego rwo kumvikana. Nta n’umwe muri bo uzagera ku ntsinzi ya gisirikare nta bubabare.”

Uyu mushumba avuga ko hejuru y’ibi amakimbirane ya M23 na FARDC akomeje kwinjiramo Ingabo z’ibihugu by’amahanga, ibirangira abanye-Congo ari bo bagizweho ingaruka zirimo kwicwa n’imihangayiko ndetse n’ubukene.

Yunzemo ati: “Dukwiye guhagarika urugomo hanyuma tukagaruka ku kuri. Ubushishozi bwigisha ko kwiyunga no kumvikana bifite agaciro kuruta kwerekana imbaraga z’umurengera zidafite icyo zimaze.”

“Ku bwanjye, mbona ari ngombwa kwamaganira kure urugomo, kwihorera no kudahana tukagira ishema ryo guhagarika burundu aya makimbirane y’imitwe yitwaje intwaro ku baturage ba Congo badafite aho bahuriye na yo. Abaturage bacu bakeneye amahoro n’iterambere byonyine. Bakwiriye kubahwa no gushyigikirwa mu byifuzo byabo byimbitse.”

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Musenyeri Fulgence Muteba yasabye RDC kujya mu biganiro na M23
    Mgr Muteba ashyigikiye ibitekerezo bya Kabila na Katumbi bakomoka muri diyosezi ye. Bimaze kugaragara ko bombi bashyigikiye M23. Nta gitangaza rero ko yahuza nabo mu gushyigikira ibyifuzo bya M23. Ariko kandi umuntu yakwibaza ukuntu atanga urugero ku mishyikirano iheruka nk’iyo muri 2003 yatumye igisirikari cya Kongo cyinjirirwa igihe RDC yinjije abanyamahanga magana mu ngabo za Kongo. Nibyo byaje kubyara indi mitwe myinshi irimo irwana muri Kongo. Byashyize igihugu mu kaga ariko gitangiye kukigobotora aho Thisekedi aziye akanga ako kajagari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *