Kuri uyu wa Kane, itariki 29 Kamena 2023, Urukiko rw’Ubujurire rwa Londres ruranzura niba umugambi w’u Bwongereza wo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda wemewe n’amategeko, mu cyemezo gishobora gutuma umuhigo wa Minisitiri w’intebe Rishi Sunak wo guhagarika abimukira ku bwato ugerwaho cyangwa ukangizwa .
Mu masezerano yabaye mu mwaka ushize, Guverinoma y’u Bwongereza irateganya kohereza mu Rwanda, mu birometero 6,400, ibihumbi n’ibihumbi by’abasaba ubuhungiro bagera ku nkombe zabwo mu buryo bita ko bunyuranyije n’amategeko.
Indege ya mbere yari iteganijwe kuzana aba mu Rwanda yarahagaritswe umwaka ushize mu cyemezo cyo ku munota wanyuma cy’Urukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa Muntu (ECHR), rwashyizeho itegeko ribuza kubohereza kugeza igihe urubanza ruzabera mu Bwongereza ruzaba rupfundikiwe.
Mu Kuboza, Urukiko Rukuru i Londres rwemeje ko iyi politiki yo kohereza abimukira mu Rwanda yemewe, ariko icyo cyemezo kijuririrwa n’abasaba ubuhunzi baturutse mu bihugu byinshi hamwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.
Urukiko rw’ubujurire rugomba gutanga imyanzuro yarwo ahagana saa 0900 GMT (11:00 ku isaha y’i Kigali) nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ivuga.
Intsinzi kuri guverinoma ntabwo isobanura ko indege zihita zihaguruka kuko hashobora kubaho ubundi bujurire mu rukiko, kandi icyemezo cya ECHR kibuza kohereza abimukira kugeza mu byumweru bitatu iburanisha mu Bwongereza rirangiye.
Niba abacamanza bemeje ko gahunda yemewe, umwe mu bayobozi muri guverinoma yavuze ko indege zishobora gutangira guhaguruka mu mpera z’uyu mwaka mu gihe inkiko zatera utwatsi izindi mbogamizi zose.


