London: Urukiko rwatesheje agaciro icyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Icyemezo cy’Urukiko Rukuru cyateshejwe agaciro hemezwa ko kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda bitemewe kugeza igihe hazaba impinduka kuri gahunda y’ubuhunzi mu Rwanda, nk’uko Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye kuri uyu wa Kane, itariki 29 Kamena 2023 .

Lord Burnett, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, yabwiye urukiko ko babiri mu bacamanza batatu banzuye ko ibitagenda neza muri gahunda yo gusaba ubuhungiro mu Rwanda bivuze ko hari “akaga gakomeye” ko abasaba ubuhungiro bashobora gusubizwa mu gihugu cyabo, nyuma bagatotezwa cyangwa bagakorerwa ibindi bikorwa bya kinyamanswa.

Yavuze ko abacamanza bombi basanze: “Muri urwo rwego u Rwanda atari ‘igihugu gitekanye.” kuri bo nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

“Igisubizo ni uko icyemezo cy’Urukiko Rukuru rwemeje ko u Rwanda ari igihugu gitekanye cyahinduwe kandi ko keretse kugeza igihe ibitagenda neza mu gusaba ubuhungiro bizakosorwa kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda bitemewe.

“Hanyuma, Urukiko rw’Ubujurire rusobanura neza ko icyemezo cyarwo kidasobanura ko hari icyo rureba ku bijyanye na politiki cyangwa ubundi buryo bwa politiki y’u Rwanda.

“Ibyo ni ikibazo rwose kuri guverinoma, urukiko ntacyo rwabivugaho.

“Urukiko ruhangayikishijwe no kumenya niba politiki yubahiriza amategeko nk’uko yashyizweho n’Inteko Ishinga Amategeko.”

U Rwanda ruvuga iki kuri uyu mwanzuro?

Guverinoma y’u Rwanda yagize icyo ivuga kuri uyu mwanzuro w’urukiko rwo mu Bwongereza
by’umwihariko ku mwanzuro uvuga ko u Rwanda atari igihugu gitekanye ku basaba ubuhungiro.

Itangazo ryayo rigira riti ” U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitekanye mu Isi kandi HCR n’izindi nzego mpuzamahanga bitwemera nk’intangarugero mu kuntu dufata impunzi,”

Yakomeje igira iti ” Abanyarwanda bazi icyo bisobanuye guhatirwa guhunga mu rugo no gutangira ubuzima bushya mu gihugu gishya. Nka sosiyete, ndetse nka guverinoma, twubatse ahantu hatekanye abimukira n’impunzi bafite uburenganzira n’amahirwe bingana n’iby’Abanyarwanda. Umuntu wese uzimurirwa hano muri ubu bufatanye azabyungukiramo.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *