Mu gihe habura umunsi umwe gusa ngo hasozwe kumenyekanisha no kwishyura avansi ya mbere y’umusoro ku nyungu, abarebwa n’uyu musoro barasabwa kwihutira kubikora uyu munsi mu rwego rwo kwirinda amande n’ibihano by’ubukererwe.
Avansi ya mbere y’umusoro ku nyungu imenyekanishwa hashingiwe ku byacurujwe mu kwezi kwa Mbere, ukwa Kabiri n’ukwa Gatatu muri uyu mwaka wa 2023, bigakorwa unyuze ku rubuga rwa RRA www.rra.gov.rw cyangwa se ukoresheje telefone igendanwa, hanyuma iyo avansi ikishyurwa bitarenze tariki 30 z’ukwezi kwa gatandatu 2023.
Nk’uko bitangazwa na MBERA Emmy, komiseri wungirije ushinzwe gucunga umusoro, ni byiza ko iyi avansi ku musoro ku nyungu y’igihembwe cya mbere imenyekanishwa ku gihe, kugira ngo hirindwe amande n’ibindi bihano by’ubukererwe.
Yagize ati “Ni byiza rero ko abasora bitabira kumenyekanisha no kwishyura avansi ya mbere y’umusoro ku nyungu mu gihe giteganywa n’amategeko, kuko iyo batinze bibagiraho ingaruka bakaba bacibwa amande ndetse bakanahabwa ibihano by’ubukererwe biteganwa mu itegeko ry’isoresha”
Iyi avansi ya mbere y’umusoro ku nyungu ireba abakora ibikorwa bibyara inyungu bose. abamenyekanishije zeru cyangwa bagaragaje igihombo mu mwaka ushize wa 2022 ndetse n’abafunguje ibikorwa by’ubucuruzi muri uyu mwaka wa 2023 ntibarebwa n’iyi avansi.
Umusoro ku nyungu z’amasosiyete ukurwa ku nyungu z’ubucuruzi zabonywe n’amasosiyete, zikabarwa kandi zikishyurwaho umusoro ku gipimo cya mirongo itatu ku ijana (30%). Nyuma yo gukora imenyekanishamusoro mu kwezi kwa gatatu, usora agomba gukora imenyekanishamusoro ku gihembwe, bitarenze amatariki ya: 30 Kamena, 30 Nzeri na 31 Ukuboza muri uwo mwaka wakoreyemo imenyekanishamusoro ku nyungu.
Abasora kandi baramenyeshwa ko hashingiwe ku mabwiriza ya Komiseri Mukuru agena uburyo bwo kumenyekanisha no kwishyura TVA na TPR mu bihembwe; Abasora basanzwe bamenyekanisha iyi misoro mu gihembwe bazamenyekanisha ukwezi kwa gatandatu kwa 2023 konyine bitarenze kuwa 17/07/2023 kugira ngo hatangirwe ibihembwe bishya bihujwe n’ibihembwe bisanzwe by’umwaka. Ukwezi kwa Karindwi, ukwa Munani n’ukwa Cyenda bizamenyekanishwa bitarenze 16/10/2023.


