HRW irashinja igisirikare cya Ukraine gukoresha ibisasu byaciwe ku ngabo z’u Burusiya

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu, Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu (HRW) wavuze ko wavumbuye ibimenyetso bishya byerekana ko ingabo za Ukraine zikoresha mu buryo butavangura ibisasu bya mine byaciwe ku ngabo z’u Burusiya zateye Ukraine mu 2022 .

Uyu muryango wahamagariye Guverinoma ya Ukraine kubahiriza amasezerano yiyemeje mu ntangiriro z’uku kwezi yo kudakoresha izo ntwaro, gukora iperereza ku ikoreshwa ryazo no kubiryozwa abazikoresheje.

Kwiyemeza kwa Guverinoma ya Ukraine gukora iperereza ku gisirikare cyayo ku bigaragara ko cyakoresheje mine zaciwe ni ukumenya neza inshingano zayo zo kurinda abaturage “, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe intwaro muri Human Rights Watch, Steve Goose.

HRW yavuze ko yasangije ibyavuye mu bushakashatsi bwayo Guverinoma ya Ukraine mu ibaruwa yo muri Gicurasi itigeze ibonera igisubizo nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.

Ambasade ya Ukraine i Washington ntabwo yahise isubiza ubusabe bwa Reuters bwo kugira icyo ibivugaho.

Ukraine mu 2005 yemeje amasezerano mpuzamahanga yo mu 1997 abuza ibisasu nk’ibi bitegwa munsi y’ubutaka no gutegeka gusenya ububiko bw’izo ntwaro.

Raporo yagize iti: “U Burusiya ntabwo bwinjiye muri ayo masezerano kandi gukoresha mine nk’izo” binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu … kubera ko bitavangura . ”

Ibisasu bya mine biturika iyo umuntu cyangwa imodoka abikandagiye kandi bishobora kwica no kumugaza nyuma y’igihe amakimbirane arangiye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *