Depite à‰douard Kiove Kola yitandukanyije n’ishyaka Union pour la Nation Congolaise (UNC), rya Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ubukungu, Vital Kamerhe, mu gihe habura amezi make ngo habe amatora rusange muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo .
Mu nyandiko yashyizwe ahagaragara kandi igenewe Perezida wa UNC, Vital Kamerhe, uyu mudepite uhagarariye Lubero , intara ya Kivu y’Amajyaruguru, yasobanuye ko yafashe iki cyemezo ku mpamvu ze bwite nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ivuga.
Ati: “Ndashaka kubamenyesha kwegura kwanjye ku kuba umunyamabanga uhoraho w’ubuyobozi bwa politiki y’igihugu no kuva muri ‘Union pour la Nation Congolaise’… nakifuje ko ntagafashe iki cyemezo, ariko nkurikije uko ibintu bimeze kandi no kubera impamvu zanjye bwite, nta kundi nari kubigenza uretse kubamenyesha ko neguye.”
à‰douard Kiove Kola yakomeje agira ati: “Ni hamwe no kwizerwa no kuba indahemuka muri byose natanze umusanzu wanjye uciriritse ku rugamba rw’shyaka, nzakomeza kwishimira ko nashoboye kuba muri uyu muryango mugari utari uwundi uretse UNC ”.
Ku basesenguzi barenze umwe muri politiki ya Congo, kugenda, muri iki gihe, kwa à‰douard Kiove Kola ava muri UNC, bishobora guteza amacakubiri mu batora ba Vital Kamerhe mu burasirazuba bw’igihugu.


