Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yageze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 5 Nyakanga, i Kinshasa, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, rwibanda ku bufatanye mu by’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo avuga ko hagomba gushyirwaho umukono ku masezerano menshi y’ubwumvikane.
Kuri uyu wa Kane, abakuru b’ibihugu byombi baraganira imbonankubone mu ngoro y’umukuru w’igihugu, nyuma bayobore inama ya komisiyo nini ihuriweho na RD Congo na Afurika y’Epfo mbere y’ihuriro ry’ubukungu riteganijwe mu ngoro ya perezida.

Ku kibuga cy’indege cya Ndjili, Ramaphosa yakiriwe na PM Sama Lukonde
Mbere yuko Perezida Cyril Ramaphosa ahagera, Repubulika ya Afurika y’Epfo na Repubulika ya Demokarasi ya Congo byafashe icyemezo, ku wa Mbere, itariki ya 3 Nyakanga i Kinshasa, cyo gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano.
Ibihugu byombi byafashe iki cyemezo nyuma y’imirimo y’inama ya 12 ya komisiyo nini ihuriweho n’ibihugu byombi. Iyi mirimo yarangiye ku wa Mbere mu murwa mukuru, Kinshasa nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ivuga.
Raporo ya nyuma y’imyanzuro n’ibyifuzo yashyikirijwe Minisitiri w’intebe wungirije, akaba na Minisitiri w’ingabo , Jean-Pierre Bemba na mugenzi we wo muri Afurika y’Epfo, Thandi Ruth Modise.

Hakurikijwe iyi myanzuro, yatanzwe na komisiyo nto eshatu zakoze iminsi itatu, ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi bukubiyemo ibintu byinshi mu bijyanye n’igisirikare nk’ibijyanye no guhangana n’ibyaha by’ikoranabuhanga.
Impuguke ziteganya gusana ishuri ry’itumanaho rya Congo no gushimangira ubufatanye hagati y’Igipolisi cya Afurika y’Epfo n’icya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Itsinda ry’impuguke ziturutse muri RDC zizajya muri Afurika y’Epfo mu minsi iri imbere gusura inganda za gisirikare zo muri Afurika y’Epfo.


