Afurika y’Epfo: Byibuze abantu 16 bapfuye bishwe na gaz

Sangiza iyi nkuru

Byibuze abantu 16 bapfuye bahitanwe na gaz nyuma y’aho icupa ryayo riyihitishije mu nkengero z’Umujyi wa Johannesburg nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ivuga .

Umuvugizi w’ibikorwa by’ubutabazi muri Ekurhuleni, William Ntladi, yabwiye abanyamakuru mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane, icupa ryarimo nitrate oxide gas ryasanzwe mu gace ka Angelo muri Boksburg bikekwa yakoreshejwe n’abacukuzi batemewe ba zahabu, ariko iperereza rirakomeje.

Ntladi yavuze ko umubare w’abapfuye nawo ushobora kwiyongera kubera ko imyuka ya gaze yageze mu gace gasanzwe karimo inzu nyinshi z’amabati kandi zegeranye.

Iyo umuntu ahumetse iyi gaz (nitrate oxide )nyinshi bishobora kumugiraho ingaruka zirimo: kugenda gahoro kw’amaraso, kugwa igihumure, gutakaza uburinganire (cyangwa kujugumira), gufatwa n’umutima, guhumeka nabi, ndetse bishobora kukuviramo urupfu utabonye oxygen ihagije, izwi nka hypoxia.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *