Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Senegal, Ousmane Sonko, nta gahunda afite yo kugirana amahoro na Perezida Macky Sall ndetse yatangaje ku mugaragaro ko ashobora kugerageza guhungabanya amatora y’umwaka utaha naramuka atemerewe kwiyamamaza, nk’uko yabitangarije televiziyo yo mu Bufaransa, France 24, kuri uyu wa Kane .
Sonko yagize ati: “Nta matora azaba muri iki gihugu niba Perezida Macky Sall yifuza kurwanya kandidatire yanjye,” ibi Sonko yabitangarije mu rugo iwe i Dakar, aho yanze gusohoka kuva yakatirwa imyaka 2 cy’igifungo muri Kamena nyuma yo gushinjwa gufata ku ngufu.
Sonko ahakana icyo cyaha avuga ko ibyo aregwa bigamije kumubuza kwitabira amatora ya perezida ateganijwe muri Gashyantare 2024. Reuters ntabwo yashoboye kumenya igihe ntarengwa cyo gutanga ubujurire, ariko biteganijwe muri uku kwezi. Agomba kubanza kwishyikiriza ubuyobozi kandi icyo ateganya gukora ntigisobanutse.
Sonko, uzwi cyane mu rubyiruko rwo muri Afurika y’Iburengerazuba rutishimiye ubuyobozi, yahamagaje imyigaragambyo nyuma yo gukatirwa muri Kamena. Havutse imvururu, aho ibihumbi by’abigaragambyaga byatwitse inyubako n’imodoka ndetse batera amabuye abapolisi, basubije bakoresha ibyuka biryana mu maso, ndetse bamwe bavuga ko bakoresheje n’amasasu ya nyayo. Nibura abantu cumi na batandatu barapfuye.
Izi mvururu zatewe ahanini n’impungenge z’uko Perezida Macky Sall aziyamamariza manda ya gatatu, ariko nyuma yaje gutungurana avuga ko nta yindi manda aziyamamariza, afungura isiganwa ryo kumusimbura ndetse ashimwa n’abayobozi benshi ku Isi, benshi muri bo babibonye nk’intsinzi ya demokarasi mu karere kamaze iminsi kavugwamo ihirika ry’ubutegetsi rya hato na hato.
Nubwo bimeze bityo ariko, Sonko ntanyeganyezwa.
Ati: “Ntabwo ari aha Sall guhitamo perezida wacu utaha.”


