Igihano cya burundu mu Rwanda gishobora kugabanywa kikagera ku myaka 15 mu gihe haboneka inyoroshyacyaha hashingiwe ku ngingo z’amategeko agize itegeko nshinga ziri kwigwaho n’abagize Inteko Ishinga Amategeko .
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe ibyerekeye itegeko nshinga n’andi mategeko, Ambasaderi Solina Nyirahabimana, aherekejwe n’abakozi bo mu nzego zitandukanye z’ubutabera mu Rwanda zirimo ubugenzacyaha, ubushinjacyaha, abashinzwe igororamuco n’abandi batandukanye, bagaragarije Abadepite bagize komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu iterambere ry’igihugu ko igikorwa cyo gutangira gusuzuma umushinga w’itegeko rihindura itegeko n° 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda muri rusange rigamije koroshya ibihano byajyaga bitangwa ku byaha byoroheje ariko n’ubundi habonetse inyoroshyacyaha.
Ntibivuze ko igihano cya burundu kizaba kivuyeho. Amb. Solina yagize ati ” Igihano cya burundu kiriho kizagumaho, kizakomeza gutangwa. Icyo iri tegeko rizana ni ukuvuga ngo, haherewe kuri bya bindi byose birebwa, iyo umucamanza agomba guca urubanza, ashobora kubona impamvu zatuma cya cyaha cyakozwe, cyahanishwa noneho atari igihano cya burundu, ahubwo gishobora kugabanwa kubera izo mpamvu yabonye, ariko ntabe yajya munsi y’imyaka 15,”
Amb. Solina Nyirahabimana akomeza agira ati “twarebye ingingo zivugururwa kandi zikagira ingaruka ku zindi nyinshi, icyo twifuza tukakigeraho, nitwemera yuko nitwagura tugatanga ubwinyagamburiro ku mucamanza ngo abashe kwita ku mpamvu nyoroshyacyaha iyo zihari, twaba dukoze ku ngingo nyinshi cyane aho kugirango tujye kuri buri ngingo tugabanya, tugabanya, tugabanya….nubwo ari nkeya ariko zifite ingaruka ku zindi ngingo nyinshi ”
Bamwe mu badepite bagize komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu iterambere ry’igihugu nk’uko iyi nkuru dukesha Isango Star ivuga, baragaragaza ko koko hari ibyaha bihabwa ibihano biremereye kurusha icyo cyaha nyirizina.
Umwe muri bo yagize ati “Ese hari itegeko ryazafasha ku buryo bariya bantu bagize ubucucike kandi kuri bya byaha bishobora kuba byari kuba ibihano bito cyane kuri bya byaha bagiye bakora, hari itegeko ryazajyaho nk’igihugu mu rwego rwo kugirango muri bwa buryo bwo kwishakamo ibisubuzo by’ibibazo bimwe na bimwe tugenda duhura nabyo ngo ibyo bintu bikorwe”.
Nyuma yo gusesengura ingingo zose zigize iri tegeko nk’ibisanzwe rizavugururwa maze ritangire gushyirwa mu bikorwa n’inzego bireba aho iri vugurura kandi ryitezweho no kuzagabanya ikibazo cy’ubucucike buri mu magereza mu Rwanda.


