U Rwanda rugaruye inyamaswa z’Inkura muri pariki y’Akagera

Sangiza iyi nkuru

Imyaka 10 yari ishize, Pariki y’igihugu y’Akagera itabarizwamo inyamaswa z’ Inkura, bamwe bita ingurube z’ishyamba (inkura/Rhinos), ubu zamaze gusesekara mu Rwanda aho zitegerejwe kujyanwa muri iyo pariki.
Inkura 10 zagejejwe muri iyi pariki zizakurikirwa n’izindi 10 zitegerejwe mu minsi iri imbere.
Nkuko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rw’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere(RDB), izo nyamaswa zageze mu Rwanda, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, ahagana saa cyenda n’igice zo mu rukerera, ku wa Kabiri tariki ya 2 Gicurasi 2017.
Bwiza.com
Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi yatangaje ko yishimiye izi nyamaswa u Rwanda rwungutse zitezweho guteza imbere ibijyanye n’ubukerarugendo.
Ati “Kugaruka kw’inkura muri Pariki y’Akagera mu Rwanda bifunguye inzira nshya mu rugendo rwacu rwo kubungabunga ibinyabuzima.”
Ubwo butumwa bukomeza bwerekana ko izo nkura zizitabwaho kugirango zitange umusaruro.
Ati “Twiteguye kuzakira kandi tukazitaho ku nyungu z’ibijyanye n’ubukerarugendo bwacu n’umuryango muri rusange.”Asoza ashimira abagize uruhare kugirango iyo ntambwe iterwe. Izo nkura zavuye muri pariki ya Thaba Tholo muri Afurika y’epfo.
Inkura zizanywe muri iyi pariki mu rwego rwo kugaruramo zimwe mu nyamaswa zikurura ba mukerarugendo, zitari zirimo nk’Inkura, n’intare zagaruwemo mu mwaka wa 2015, ubu zanamaze kororoka.
Mu mwaka w’1970 muri iyi pariki y’Akagera hari inkura zigera kuri 50, ariko zaje kuburirwa irengero kugeza mu 2007 bigizwemo uruhare na ba rushimusi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuherwe Howard G. Buffett, wagize uruhare mu izanwa ry’izi nkura yatangaje ko, umuryango ayobora wa Howard G. Buffett Foundation. Ukomeje guhangana n’abahiga inkura mu bice bitandukanye bya Afurika, akaba yizeye neza ko mu Rwanda bitazigera bibaho kubera ko azi umuhate wa Perezida Paul Kagame mu bijyanye n’imiyoborere no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Tariki ya 3 Werurwe 2016 leta y’u Buholandi na sosiyeti icunga pariki muri Afurika (African Parks) bemeye gutanga inkunga y’amayero ibihumbi 200, amafaranga asaga miliyoni 160 z’amanyarwanda mu masezerano yashyizweho umukono tariki ya 3 Werurwe 2016 , uwo mushinga wari ugamije kugarura inkura 10 muri pariki y’Akagera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *