Mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo haravugwa amakuru y’itabwa muri yombi ry’abarimu bagera kuri bane, aho bacyekwaho gukuriramo inda umunyeshuli bigishaga.Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu taliki 12 Nyakanga 2023, aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise ruta muri yombi aba barimu nyuma yo kumenya amakuru ko uyu mugambi wo gukuramo inda uri mu bikorwa.
Uyu munyeshuli wakurirwagamo inda yigaga ku ishuri ryisumbuye rya Sainte Trinité ry’i Nyanza ari naho aba barimu bigishaga ndetse umwe muri bo akaba yari ashinzwe imyitwarire.
RIB na Polisi bafashe aba barimu ubwo bari bateraniye mu nzu imwe nyuma y’uko bari bamaze guha imiti uwo munyeshuli w’imyaka 21 y’amavuko.Yahise ajyanwa mu bitaro kugirango yitabweho bityo ubuzima bwe butajya mu kaga.
Aba barimu bakekwa iki cyaha bafungiye kuri sitasiyo ya RIB mu Ruhango.Umuvugizi wa RIB akomeza ashishikariza abaturage gukomeza bakajya batanga amakuru mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba , anashimira abagize uruhare ngo aba batabwe muri yombi.
Iri shuri Sainte Trinité muri Gicurasi uyu mwaka wa 2023 ryavuzwemo ko abanyeshuri 17 bo muri ishuri riherereye mu karere ka Nyanza birukaniwe rimwe, basabwa kujya iwabo mu gihe cy’ibyumweru 2.


