Diamond yigaramye umugandekazi byavugwaga ko bari mu rukundo

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Diamond Platnums uri muri Uganda, bikomeje kuvugwa ko ari mu rukundo n’uhanzi Spice Diana ndetse ko bateganya ku rushinga ariko we akabihakana yivuye inyuma, icyakora ngo Imana ibishatse byaba.

Uyu muhanzi ukomoka muri Tanzaniya Bongo Flava yahakanye ibihuha bivuga ko akundana n’umuhanzikazi mugenzi we Spice Diana.

Mu kiganiro n’abanyamakuru i Kampala, aho Diamond yiteguye gutaramira mu gitaramo kizibanda k’urukundo no gusetsa, yasobanuye ko umubano we na Spice Diana ari umuziki gusa kandi nta kindi.

Aya makuru avuga ko Diamond na Spice Diana bivugwa ko bakundana byatangiye igihe Spice Diana yamusuraga muri Tanzaniya mu rwego rwo kuzamura umuziki. Icyakora, Diamond yashimangiye ko ubufatanye bwabo bwagarukiye gusa kuri sitidiyo ifata amajwi kandi ko nta nkurikizi zishingiye ku rukundo.

Diamond ati: “Ndashaka gusobanura ko nta bushake mfite bwo kwishora mu rukundo na Spice Diana.Yasuye Tanzaniya, aho yakoranye n’umuhanzi wanjye Zuchu. Namwakiriye mu rugo rwanjye, kandi anasura ibiro byanjye.”

Diamond yakomeje avuga ko yubaha Spice Diana nk’umucuranzi na mushiki we, kandi ko nta gahunda afite yo gukomeza kugirana umubano w’urukundo na we.

Diamond yashoje agira ati: “Yigeze kuba muri Tanzaniya mbere, namwakiriye mu rugo rwanjye, ni mushiki wanjye ariko na none niba hari ikintu kibaye, ni ubushake bw’Imana”
Mu kiganiro n’ibitangazamakuru Diamond yahishuye ko iyo umuntu ashoye imari mu bagore agomba kwitegura abana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *