Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Mali buzwi nka MINUSMA zigiye gutaha kubera ko zitatanze umusaruro zari zitezweho mu bijyanye no gukemura ikibazo cy’umutekano muke.
Iki cyemezo cyatangarijwe mu nama nkuru y’igisirikare yayobowe na Perezida w’inzibacyuho wa Mali, Colonel Assimi Goà¯ta, tariki ya 24 Nyakanga 2023.
Minisitiri w’ingabo n’abari abasirikare, Colonel Sadio Camara, yasobanuriye abayobozi bitabiriye iyi nama ko gahunda yo gutaha kw’ingabo ziri mu butumwa bwa UN ikomoka ku cyifuzo cya guverinoma ya Mali “nyuma yo kubona icyuho cy’iyi misiyo ifite manda idakemura ibibangamiye umutekano.”
Ibiro by’igisirikare cya Mali byagize biti: “Akanama ka UN gashinzwe umutekano kagejejweho iki cyifuzo, gafata umwanzuro wo kubahiriza amahitamo y’abaturage ba Mali. Ni yo mpamvu, nk’uko Minisitiri Camara yabivuze, ubuyobozi bwa Mali bwafashe icyemezo cyo gukorana na MINUSMA kugira ngo ugutaha kugende neza kandi gutekane.”
Minisitiri Camara yabwiye abo bahuriye muri iyi nama ko uko biri kose, iki cyemezo kitazabura ingaruka kigira kuri Mali ku rwego mpuzamahanga, ariko yizeza abaturage ko nta kindi kigamije, keretse gusa gushakira igihugu umutekano, kandi ngo bizagerwaho n’ingabo z’igihugu n’abafatanyabikorwa.
Colonel Goà¯ta yasabye ko ingabo za Mali zakora ibishoboka byose kugira ngo abaturage batazicuza impamvu ingabo zo muri MINUSCA zizaba zaravuye muri iki gihugu, Minisitiri Camara amwizeza ko ubushobozi n’ubushake buhari kugira ngo byose bizagende neza.
MINUSMA imaze imyaka 10 muri Mali. Biteganyijwe ko ingabo zayo zose zizaba zaravuye muri iki gihugu mu mpera z’uyu mwaka.



