Igitero cy’abantu bitwaje intwaro cyahitanye abantu 34 barimo abasirikare 7 ba Nigeria

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’umutwe wo kwirwanaho ndetse n’abaturage baravuga ko byibuze abantu 34, barimo n’abasirikare barindwi, baguye mu gitero cyagabwe n’agatsiko k’abantu bitwaje intwaro mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nigeria .

Igitero cyabereye mu karere kitaruye ka Dan Gulbi gaherereye mu butegetsi bwa Maru muri Leta ya Zamfara ku gicamunsi cyo kuwa Mbere ushize, nk’uko Ismail Magaji, ukuriye itsinda ryo kwirindira umutekano ry’abaturage muri ako gace yabitangarije Reuters.

Umuturage witwa Lawali Zonai, yagize ati: “Abaturage 27 baguye muri icyo gitero mu gihe abasirikare barindwi batezwe igico bagiye gutabara abaturage muri icyo gitero giteye ubwoba.”

Umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Zamfara ntabwo yahise aboneka ngo atange amakuru arambuye kuri icyo gitero.

Agatsiko k’abantu bitwaje intwaro nyinshi, bakunze kwitwa amabandi, mu myaka itatu ishize kajujubije amajyaruguru y’uburengerazuba bwa Nigeria, bashimuta abantu ibihumbi, bica amagana kandi bituma abantu bagira ubwoba bwo kugenda cyangwa gukora imirimo y’ubuhinzi mu turere tumwe na tumwe.

Ibyo bitero byateye urujijo abashinzwe umutekano muri Nigeria bamaze imyaka igera muri 14 bahanganye n’intagondwa z’Abayisilamu mu majyaruguru y’uburasirazuba n’ibindi bibazo by’umutekano mucye mu majyepfo y’iburasirazuba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *