Putin yasabye abayobozi ba Afurika gutangira gutekereza kwigisha Ikirusiya mu mashuri

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yasabye ibihugu by’Afurika gutekereza gutangira kwigisha ururimi rw’Ikirusiya mu mashuri .

Mu ijambo rye mu muhango wo gutangiza inama ya kabiri y’u Burusiya na Afurika yabereye i St. Petersburg, Putin yavuze ko igihugu cye cyiteguye gufatanya cyane na Afurika mu rwego rw’uburezi.

Ati: “Turabasaba gutekereza ku kwinjiza ururimi rw’Ikirusiya mu mashuri, mu kwagura ubufatanye no guca inzitizi”.

Nk’uko iyi nkuru dukesha The Star ikomeza ivuga, Perezida Putin yongeyeho ko igihugu cye kirimo gushaka uko cyashyira Kaminuza zo mu Burusiya mu bihugu byinshi bya Afurika.

Mu gihe umubare w’abanyeshuri b’Abanyafurika wiyongera mu Burusiya, Putin yavuze ko ari amahirwe akomeye ku banyeshuri benshi bo muri Afurika yo kwiga mu Burusiya.

Ati: “Ndasaba Abanyafurika, cyane cyane urubyiruko gusura u Burusiya. Hamwe n’ibikorwa bikomeye by’imikino biteganijwe mu 2024, abakinnyi b’Abanyafurika barashishikarizwa cyane kwitabira amarushanwa tuzaba dufite muri Kanama umwaka utaha “.

Ururimi rufite imbaraga zo guhindura politiki y’Isi yose. Rushobora kuba moteri yo kugira ijambo n’imbaraga iyo rwemewe nk’ururimi rwemewe mu bihugu cyangwa mu miryango mpuzamahanga.

Rushobora guteza imbere ubucuruzi no gushyiraho umubano w’ubukungu w’ibanze hagati y’abafatanyabikorwa basangiye ururimi .

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Putin yasabye abayobozi ba Afurika gutangira gutekereza kwigisha Ikirusiya mu mashuri
    Ikirusiya kukiga nta kibi, nabo se bazigisha igiswayili,ifyarabu n’izindi ndimi ziganje muri Afrika? Wasanga n’ikinyarwanda cyacu cyazamo?

  2. Putin yasabye abayobozi ba Afurika gutangira gutekereza kwigisha Ikirusiya mu mashuri
    Ko uburusiya aribwo bushaka kwunga imigenderanire n’afrika, nibube aribwo bwigisha indimi z’afrika mumashure yabwo! Kurya abany’afrika iyo bagiye USA, iburaya, muburusiya,… bategerezwa kumenya ururimi rwabo kugira babeyo canke bakorane, nabo iyo baje iwacu, nibige indimi zacu abe arizo bakoresha

    1. Putin yasabye abayobozi ba Afurika gutangira gutekereza kwigisha Ikirusiya mu mashuri
      ibyo uvuga rwose ni ukuri ntampamvu n`imwe yo kuduhoza mu bukoroni ubundi bariya ba perezida bajyagayo kwenda iki,putine si perezida w`igihugu kimwe nkuko nabo ari abaperezida?ntabwo afrika ari coperative yashinzwe n`abazungu ngo babe ari nabo bayiyobora .niba bariya bazungu bayobora afrika noneho ubwo abaperezida ba africa bazaveho tumenyeko tuyoborwa na ba putine,

  3. Putin yasabye abayobozi ba Afurika gutangira gutekereza kwigisha Ikirusiya mu mashuri
    turasaba abayobozi ba africa kureka kuduhoza mu bukoroni ,ibi byo kwiga indimi z`amahanga ntanyungu tubifitemo ifatika uretse kutugira abakoroni n`imbata zabanyirazo .kuki bo batiga indimi zacu kandi aribo bakeneye kuza kuducuruzamo produits zabo.ikindi se ibitekerezo byacu bizashirira mu kwiga indimi z`amahanga twebwe tuzabona umwanya wo gutekereza ibyadufasha kwihangira ibishya no gushakashaka ryari ibyatuma tugera ku iterambere.

    ibaze ubuse abana bacu baziga ikirusiya,bige igishinwa,bige icyongereza bige igifaransa,bige ikiyapani bige igikoreya ,baziga kubaza ryari cyangwa gushaka shaka uburyo natwe twakora mudasobwa ,imodoka cyangwa indege n`ibindi nkabyo.ubu ni ukuvugako igihugu gikomeye cyose cyizajya kidutegeka kwiga ururimi rwacyo ,kuko ubu twigaga ibyongereza n`igifaransa kuko ibi bihugu aribyo byari bikomeye muri diplomacy y`isi yose,none uburusiya nabwo buti turaje natwe nimwige ikirusiya,ubushinwa nabwo buti nimwige igishinwa ejobundi koreya nayo izateramo ibigenze ityo ubwose bizaherezahe twe tuziga ibiduteza imbere ryari?ibi nibiveho batureke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *