Kuri uyu wa Gatatu, itariki 26 Nyakanga, David Grusch wahoze ari umuyobozi mu butasi bwa gisirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatanze ubuhamya nyuma yo kurahirira kuvugisha ukuri imbere komite ishinzwe iperereza muri Sena, aho yemeje ko guverinoma itazi gusa ko hari ibindi binyabuzima bitari abantu bifite ubwenge mu isanzure (Aliens), ko ahubwo yanakuye ibisigazwa byabyo ahantu byakoreye impanuka byaje ku Isi .
Grusch, wari ushinzwe iperereza mu gihe cy’imyaka 14 mu ngabo zirwanira mu kirere za Amerika ndetse nyuma yaho akaba yarakoze mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubutasi ku bumenyi bw’isanzure (National Geospatial Intelligence Agency), yasobanuye ko yamennye amabanga “abinyujije kuri PPD-19 Urgent Concern muri Gicurasi 2022 abimenyesha (Umugenzuzi Mukuru w’Umuryango w’ubutasi), nyuma ya raporo ziteye impungenge zatanzwe n’abantu batandukanye bahoze mu gisirikare no mu nzego z’ubutasi bemeza ko Guverinoma ya Amerika ikora mu ibanga, hejuru y’ubugenzuzi bwa Kongere, ku bijyanye n’ibyo bivejuru.
Yavuze kandi ko guverinoma ifite gahunda y’imyaka mirongo kuva mu myaka ya za 1930 ikora ubushakashatsi kuri ibyo bivejuru kandi ayo makuru ngo akaba yarahishwe Kongere mu buryo butemewe n’amategeko, we abona ko ari” ikibazo gikomeye cyo kutubaha inzego zimwe z’ubuyobozi.
Grusch yavuze mu buhamya bwe bushingiye ku makuru yakuye ku “bantu bafite amateka maremare agaragaza kwizerwa kandi bakoreye iki gihugu,” bamusangije ibimenyetso mu buryo bw’amafoto, inyandiko zemewe, n’ubuhamya bwashyizwe ahagaragara.

Icyakora, hari amakuru arambuye, arimo nko kumenya niba yemera ko guverinoma yagiye ivugana n’ibivejuru , Grusch yavuze ko ari ikintu “adashobora kuvugaho ku karubanda.”
Minisiteri y’Ingabo ya Amerika yahakanye ibyo Grusch yavuze, ariko, mu itangazo yatangarije AP News ko batabonye “amakuru afatika yemeza ko hari porogaramu iyo ari yo yose yerekeranye no gutunga cyangwa guhindura ibikoresho by’ibivejuru yabayeho kera cyangwa iriho ubu. ”
Byongeye kandi, uwahoze ari umupilote w’ingabo zirwanira mu mazi, Ryan Graves, hamwe na David Fravor wahoze ayobora igisirikare cyo mu mazi, basangije abandi ubuhamya bwabo bemeza ko bagiye bahura n’ibinyabiziga batasobanukiwe mu kirere igihe bari mu gisirikare.
Nk’uko Fravor abivuga, mu 2004, abantu bane bo mu ngabo zirwanira mu mazi babonye ikintu cyera gisa na Tic-Tac, “kigenda hejuru y’amazi mu buryo butunguranye, nk’umupira wa ping-pong.”
Yemeje ko cyari ikintu utamenya imikorere yacyo kuko nta mababa gifite nk’izindi ndege. Uyu ngo yagerageje kugikurikira abura aho kirengeye. Yavuze ibyo yabonye bwa mbere mu kiganiro cyo muri 2017 yagiranye na New York Times.
Graves nawe yatanze ubuhamya bwe ko yabonye ikintu kiguruka atasobanukiwe icyo ari cyo (UFOs) mu 2014, yasobanuye ko cyasaga “nk’ibara ry’ivu ryijimye cyangwa umukara giteye nk’uruziga.
Biteganyijwe ko kumva ubuhamya nk’ubu bizakomeza mu minsi iri imbere mu rwego rw’iperereza kuri iki kibazo.


