Igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, kirigamba gusubiza inyuma ingabo z’u Rwanda gihamya ko zari zarenze imbago z’igihugu, zikinjira mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umuvugizi wa FARDC, Maj. Gen. Sylvain Ekenge, kuri uyu wa 27 Nyakanga 2023 yasohoye itangazo rivuga ko mu masaa tatu y’igitondo, ingabo z’u Rwanda zavogereye ubutaka bwa RDC hagati y’imbago ya 13 n’iya 17 ngo bagamije guteza umutekano muke.
Maj. Gen. Ekenge yasobanuye ko abasirikare b’u Rwanda binjiye ku butaka bwa RDC “birukankana Abanyekongo ku butaka bwabo bwite”.
Ngo abasirikare ba FARDC bashinzwe umutekano wo ku mupaka, bagobotse aba Banyekongo, barasana n’aba RDF, babasubiza inyuma, basubira mu gihugu cyabo, ari cyo u Rwanda.
Ntabwo Maj. Gen. Ekenge yasobanuye icyatumye abasirikare b’u Rwanda birukankana aba Banyekongo bazwi nk’Abacoracora, gusa amakuru agera kuri BWIZA avuga ko bageragezaga kwinjiza ibicuruzwa bya magendu mu karere ka Rubavu, bavuye muri teritwari Nyiragongo, hafi ya Goma.
Nta rwego na rumwe rwa Leta y’u Rwanda ruragira icyo ruvuga kuri aya makuru. Gusa, umuyobozi w’ingabo mu karere ka Rubavu, Nyabihu na Rutsiro, Lt Col. Ryarasa William aherutse kumenyesha abo mu nzego zitandukanye muri Rubavu ko muri magendu zinjira mu gihugu hashobora kuziramo n’intwaro zo kwifashisha mu guhungabanya umutekano.
Lt Col. Ryarasa yahishuye uburyo hari gerenade zari zarinjijwe i Rubavu muri ubu buryo bwa magendu, umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda ukaba warateganyaga kuzifashisha ugaba ibitero muri aka karere, umugambi utahurwa utarashyirwa mu bikorwa.



One Response
FARDC irigamba gusubiza RDF inyuma
Ngo FRDC yakijije abakongoman isubiza inyuma RDC,none se konumva Bose ari bamwe ubwo babashubije inyuma berekeza hehe?