Musanze: Arashinja abaturanyi gukorera umugabo we ivanguramoko

Sangiza iyi nkuru

Umugore witwa Ayinkamiye Ruth utuye mu mudugudu wa Murambi watujwemo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, akagari ka Bukinanyana, umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze arashinja abaturage be gukorera umugabo we ivanguramoko, bagerageza kumwirukana.

Ayinkamiye, nk’uko yumvikana mu nkuru ya Flash TV, yasobanuye ko yubakiwe inzu nk’uwarokotse jenoside, hanyuma azanamo uyu mugabo, abaturanyi be batabyishimiye ngo batangira kubwira uyu mugabo ko agomba kuyivamo kuko atari umugenerwabikorwa.

Mu ijwi ryumvikanamo intimba, yabwiye Umuyobozi w’akarere ati: “Abaturanyi banjye bambwira ko ngo umugabo wanjye atari umugenerwabikorwa, agomba kuva aho ngaho. Iyo nzu njya kuyihabwa, nta tegeko rivuga ko ntagomba gushaka nabwiwe. Ntabwo nzi rero niba naba naranyuranyije n’amategeko ku buryo umugabo wanjye ahozwa ku nkeke abwirwa ko atari umugenerwabikorwa, atagomba kuba aho ngaho.”

Umuyobozi w’akarere, Ramuli Janvier, yabwiye abaturage bari bateraniye aho Ayinkamiye yatangiye ikibazo ko ibi ari ivangura, asezeranya ko abaturage bashaka kwirukana uyu mugabo barashakishwa. Ati: “Mwabyumvise aho biri kuganisha. Ubwo ni ikintu cy’amacakubiri, ivanguramoko. Ni ikintu kibi cyane. Niba umuntu yahawe inzu ye, ni inzu ye, afite n’uburenganzira bwo guhitamo uwo bashakana. Umuntu wakomeza gutambutsa ayo magambo y’ivanguramoko, ubwo turaza gukurikirana ngo ni kanaka na kanaka.”

Uhagarariye abayobozi b’imidugudu igize akagari ka Bukinanyana, Nyirasafari Sawiya, yasobanuye ko ikibazo cyatumye abaturanyi ba Ayinkamiye basaba umugabo we kuva muri iyi nzu, ari uko ngo uyu mugabo asanzwe afite inzu akodesha, bityo ngo nta vanguramoko yakorewe.

Nyirasafari yagize ati: “Igihe cyarageze arubakirwa, aza gushakana na wa mugabo, ba bagenerwabikorwa ba MINUBUMWE, aza kwimukira hariya, kubera ko bari bazi ko afite amazu bati ‘Kubera iki yahawe inzu kandi afite amazu akodesha?’ Ndagira ngo mwumve ahantu ikibazo cyaturutse, ariko nta ngengabitekerezo iri hariya.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *