Sherrie Silver, Perezida Kagame, Jeannette n'aba bana

Sherrie Silver yahuye na Perezida Kagame na Jeannette, ari kumwe n’abana b’impanga arera

Sangiza iyi nkuru

Umubyinnyi Sherrie Silver ukomoka mu Rwanda, yishimiye guhura na Perezida Paul Kagame hamwe na Jeannette Kagame, ari kumwe n’abana b’impanga arera kuva bapfusha umubyeyi wabo ubwo bari bakiri impinja.

Uyu mukobwa w’imyaka 29 y’amavuko uba mu Bwongereza yahuye n’Umukuru w’Igihugu hamwe n’umufasha we kuri uyu wa 13 Kanama 2023 ubwo bari mu iserukiramuco ryitwa Giants of Africa riri kubera muri BK Arena.

Sherrie Silver, Perezida Kagame, Jeannette n'aba bana
Sherrie Silver, Perezida Kagame, Jeannette n’aba bana

Mu butumwa bugaragaza uko yakiriye guhura na Perezida Kagame na Jeannette, Sherrie Silver yagize ati: “Umugoroba wari utangaje! Nishimiye guhura na Perezida n’umufasha we bafashije urubyiruko.”

Halima Ingabire uri mu bakoresha urubuga rwa X, yakomoje kuri aba bana, agira ati: “Ndibuka ubwo Sherrie Silver yatangiraga kurera aba bakobwa beza ubwo nyina yapfaga. Ubu ni abakobwa bakura bahuye na Perezida wacu. Imana ni nziza.” Sherrie Silver yunzemo agira ati: “Imana yahindura amateka ya buri wese.”

Aba bana, Precious na Sapphire, bazizihiza isabukuru y’imyaka 4 y’amavuko tariki ya 12 Nzeri 2023.

Sherrie Silver yita kuri aba bana kuva bakiri impinja
Sherrie Silver yita kuri aba bana kuva bakiri impinja

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *