Perezida Paul Kagame ku wa Kabiri tariki ya 15 Kanama yagiranye ikiganiro n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken wagize ibyo amusaba.
Ni ikiganiro abayobozi bombi bagiranye bifashishije Telefoni, cyibanda ku bibazo u Rwanda rumaze igihe rufitanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko Perezida Kagame na Anthony Blinken bagiranye “ikiganiro gitanga umusaruro” ku bibazo bitoroshye biri hafi y’umupaka wa Congo Kinshasa n’u Rwanda.
Kuri ubu ibihugu byombi biracyarebana ay’ingwe, kubera ibirego byerekeye umutwe wa M23 Congo idahwema gushinja u Rwanda.
Nko mu mpera z’ukwezi gushize Igisirikare cya RDC (FARDC) cyashinje Ingabo z’u Rwanda kwinjira muri Kivu y’Amajyaruguru; ibirego RDF yamaganiye kure.
Blinken yasabye Perezida Kagame ko u Rwanda na RDC bafata “ingamba zigamije guhoshya umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi” mu buryo bwa dipolomasi, nk’uko nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yabitangaje.
Ikiganiro cy’abayobozi bombi cyabaye nyuma y’iminsi mike Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Victoria Nuland, agiriye uruzinduko i Kinshasa.
Ni uruzinduko rwasize aganiriye na Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi ku bibazo biri hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.
Mu mwaka ushize ubwo Antony Blinken yagiriraga uruzinduko rw’akazi i Kigali ndetse n’i Kinshasa, yagaragaje ko yabonye ibimenyetso bishimangira ko u Rwanda ruha ubufasha umutwe wa M23 umaze imyaka hafi ibiri uhanganye n’Igisirikare cya Congo Kinshasa.
U Rwanda ruhakana guha ubufasha uriya mutwe, ahubwo rukagaragaza ko rutewe impungenge n’imikoranire FARDC ifitanye n’umutwe wa FDLR; ibyo rufata nk’imbogamizi ku mutekano warwo.
U Rwanda cyakora rumaze igihe rwarakajije umutekano ku mupaka warwo na Congo Kinshasa, mu rwego rwo kwirinda ko Ingabo z’iki gihugu na FDLR bagira ibitero bagaba bigamije guhungabanya umutekano w’Abaturarwanda.


