RIB ifunze Abagande 2 n’Umunyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufunze abanya-Uganda babiri ndetse n’Umunyarwanda umwe, bakurikiranweho gukoresha ibiganiro gukoresha ibiganiro Nsanzimana Elie ufite ubumuga bwo mu mutwe.

Abatawe muri yombi barimo uwitwa Kembabazi Racheal, Mayanja Muwanguzi Lawrence bakoresha Shene ya YouTube yitwa Connect with Uganda na UG Connect na Niyibizi Xavier ufite urubuga rwitwa Nexo Adventures.

Ikinyamakuru IGIHE cyanditse ko batabwa muri yombi bafatiwe muri imwe muri Hoteli iherereye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali, aho baganiriraga na Nsanzimana rwihishwa.

Aba ibyaha bakurikiranweho ngo babikoze mu bihe bitandukanye.

Nka Connect with Uganda bwari bubaye ubwa gatatu bakoresheje ibiganiro Nsanzimana, gusa incuro zari zabanje ngo bamusangaga aho yari asanzwe atuye mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Kibirizi.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, avuga ko ibyakozwe n’abatawe muri yombi bigize icyaha cy’ivangura rishingiye rishingiye ku bumuga bw’umubiri, ubwo mu mutwe cyangwa isura y’umubiri.

Dr Murangira yavuze ko ibi bikorwa binyuranye n’Itegeko Nshinga mu ngingo yayo ya 16 ivuga ku kurindwa ivangura kandi ko bibangamiye amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono mu 2008.

Yavuze ko abakoresha ibiganiro abafite ubumuga bw’umubiri “bitwaza gufasha abantu bafite ubumuga ariko bari kubakoresha mu nyungu bwite.”

Ku bwa Dr Murangira, ntibyumvikana impamvu abantu barenga 14 baturutse mu Rwanda cyangwa hanze yarwo bajya gukora ibiganiro kuri Nsanzimana Elie cyangwa abandi, ugasanga umwe yamukozeho ibiganiro bitanu, wakwitegereza ugasanga ndetse byarebwe n’abagera kuri miliyoni nk’eshanu.

Yavuze ko “akenshi usanga bamwe mu bakoresha izo shene ikibashishikaje ari ukugwiza abakurikira ibiganiro byabo n’inyungu zivamo batitaye ku mategeko, uko bakora ibyo biganiro, uwo babikorera ndetse n’ingaruka bishobora kugira ku bo babikorera.”

Umuvugizi wa yavuze ko uru rwego rwihanangiriza “abantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane nka YouTube, Instagram na Facebook bitwikira umutaka w’ubuvugizi ariko ugasanga ari ugushakira inyungu mu ntege nke z’abantu bafite ubumuga.”

Yavuze ko ibi bikorwa byo gushakira inyungu mu bumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe bikwiriye guhagarara kuko ni ibikorwa by’iteshagaciro, bitabereye ikiremwamuntu, bigize icyaha cy’ivangura, ashimangira ko bikwiye guhagarara burundu.

Batatu baheruka gutabwa muri yombi dosiye yabo yashyikirijwe Ubushinjacyaha tariki ya 14 Kanama 2023 mu gihe bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura.

Icyaha bakurikiranweho gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *