Zimbabwe: Perezida Mugabe yagiye kwivuza muri Singapore

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa leta ya, Zimbabwe Robert Mugabe yerekeje mu gihugu cya Singapore kwisuzumisha, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru ca Leta ya kiriya gihugu, ‘The Helard’, nyuma yo kumva ubuzima bwe butameze neza guhera mu minsi yashize.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa AFP byatangaje ko uyu muyobozi yumvikanye n’ijwi rirushye cyane ndetse ryumvikanishaga ko afite integer ncye ubwo itangazamakuru ryamusangaga mu ntebe ye aho yari yicaye mbere yo kwerekeza muri kiriya gihugu.
Biteganyijwe ko perezida Mugabe azagaruka mu gihugucya ku wa Gatandatu w’iki cyumweru aho azaba gushyingura uwari umuyobozi mukuru w’urwego rw’ubucamanza mu gihugu cye, Godfrey Chidyausiku.
Emmerson Mnangagwa, wari wungirije perezida Mugabe akaba ari we wasigaye ku buyobozi mu gihe cyose perezida Mugabe azamara mu mahanga.
N’ubwo perezida Mugabe ageze mu zabukuru, ishyka riri ku butegetsi Zanu-PF ryari riherutse gutangaza ko rzongera rikamutanga nk’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu mu matora ataha yo muri 2017.
Grace Mugabe, umugore wa perezida Robert Mugabe yatangaje ko nubwo umugabo we yapfa mbere y’uko amatora y’umukuru w’igihugu aba muri kiriya gihugu, ko umurambo we wakomeza kuhabwa agaciro nk’akaperezida bityo ugakomeza kuyobora.
Kugeza ubu, indwara arwaye birinze kuyitangaza ndetse birinda no kwirinda kugira byinshi bayivugaho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Robert Mugabe yafashe ubutegetsi kuva mu 1980, mu minsi ishize akaba ari umwe mu bayoboye inama ku bijyanye n’ubukungu ku isi, ‘World Economic Forum’ yabereye muri Afurika y’Epfo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *