Muri Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado umutekano umaze kuba nta macyemwa nyuma y’uko ingabo z’u Rwanda zigiye kuhabungabunga umutekano wari warazahajwe n’ibyehebe byibasiye aka gace.
Nyuma yo kugarura umutekano , Abaturage bari barakuwe mu byabo n’intambara baragarutse batangira kusubira mu buzima busanzwe batangira gutekana, ku buryo magingo aya bavuga ko rwose izi ngabo ziramutse zihavuye nabo bagenda.
Barashima inzego z’umutekano z’u Rwanda, kuba zarabashije guhashya ibyihebe, ubu bakaba baryama bagasinzira ntacyo bikanga, bakavuga ko batifuza ko zahava.Abaturage bavuga ibi ni abari mu turere dutandukanye ariko by’umwihariko ababarizwa mu Akarere ka Mocimboa da Praia n’Umujyi wa Palma muri iyi Ntara ya Cabo Delgado.
Utu ni tumwe mu duce twari twarabaye indiri y’ibyihebe byakoraga ibikorwa bihungabanya umutekano, ndetse abaturage bari bahatuye bakaba bari barahunze.Kuva RDF ihageze, yatangiye gucunga umutekano mu buryo bwose bushoboka, ibyihebe bitangira guhunga.
Umwe mu baturage ubarizwa muri iki gice kibungwa bungwa n’ingabo z’u Rwanda, avuga ko baryama bagasinzira bigizwemo uruhare ningabo z’u Rwanda.Ati’ turatekanye ntitukibaho dufite imitima ihagaze.Twumvise ko inzego z’umutekano z’u Rwanda ngo ziragiye, natwe twese twagenda nta n’umwe wasigara hano.”
ACP Charles Butera uyoboye Polisi y’u Rwanda muri uyu Mujyi wa Palma, avuga ko abaturage baho bakunda inzego z’umutekano z’u Rwanda, kuko bahora bavuga ko ari zo bakesha kongera kubona umutekano.Kugeza ubu ibikorwa by’ubucuruzi biri mu byazahutse aho kuri ubu amasoko yongeye kuba nyabagendwa, utubari , ama restaurent n’ibindi bitandukanye bikaba bikomeje gukora neza bitewe n’umutekano RDF yagaruye.


