Umujyi wo mu Ntara ya Iten muri Kenya wahungabanye nyuma y’ikintu kibabaje cyagaragaye kijyanye n’iyicwa ry’umukinnyi witwa Sirag Rubayita, ukekwaho kuba ari Umunyarwanda .
Standard Kenya ivuga ko umukinnyi wo mu Rwanda yapfuye nyuma yo gutongana gukabije n’umukinnyi wo muri Kenya mu mpera z’icyumweru gishize.
Abayobozi bo mu mujyi wa compact, uzwi cyane ku isi hose nk’ahantu ho guhugura abakinnyi baho Kenya ndetse n’abahatanira ibihembo mpuzamahanga, bemeje ko uyu mukinnyi wapfuye yitwaga Sirag Rubayita, ufite imyaka 34. Rubayita yari umunywanyi w’umuhanga kabuhariwe mu kwiruka metero 5000 na metero 10,000.
Tom Makori, umuyobozi wa polisi mu majyaruguru ya Keiyo, yatangaje ko iperereza rigikomeje ku cyateye amakimbirane yavuyemo urupfu hagati y’abakinnyi bombi.
Kugeza ubu, ukekwaho icyaha n’umugore ukekwaho kuba intandaro y’amakimbirane bari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Polisi ya Iten kugira ngo babazwe ibyo bakurikiranyweho.Ati: “Ukekwaho icyaha yatawe muri yombi. Azashyikirizwa urukiko nitumara kurangiza iperereza. Impamvu nyayo y’urupfu izamenyekana nyuma y’iperereza.”
Raporo ya mbere yagiye hanze ubwo umutoza wa hamwe mu hitorezwa muri Iten yabwiraga polisi yo ko habayeho kurwana hagati y’abakinnyi babiri. Gukomera kw’iki kibazo kwashimangiwe n’uko uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yagombye kujyanwa ahavurirwa indembe nyuma yo gukomerekera muri iyo mirwano.
Umunya-Kenya uvugwaho kwica Rubayita ni Dancan Khamala, aho uretse kuba asanzwe asiganwa ku ntera ngufi, afite ‘salon de coiffure’ ndetse akaba umutoza muri ‘gym’ mu Mujyi wa Iten.
Khamala yasobanuye ko yabanaga n’uwo mugore, hakaba hari hashize amezi abiri mu gihe.Yongeyeho ko uwo mukunzi we yari yaratandukanye n’uyu mukinnyi w’Umunyarwanda mbere yo kujya kubana na we.
Muri uyu mujyi hasanzwe havugwa urugomo rukunda kuhakorerwa kuko mu 2021 no muri 2022 haguye abandi bakinnyi muri iyo myaka.


