Umunyarwanda wacururizaga i Kampala muri Uganda, yapfiriye muri kasho y’Urwego rwa kiriya gihugu rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (CMI).
Kuri ubu inzego zirimo Polisi ya Uganda ndetse n’Igisirikare ziri gukora iperereza kuri ruriya rupfu.
Abatanze amakuru y’urupfu rwa Fred Kamaliza waguye muri kasho ya Polisi ku mugoroba wo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, babanje kuvuga ko yaba yariyahuye nyuma yo gusimbuka aturutse mu igorofa rya kabiri ku nyubako ikoreramo Icyicaro Gikuru cya CMI.
Ni inyubako iherereye mu gace ka Mbuya mu mujyi wa Kampala.
Byavuzwe ko Kamaliza yasimbutse kuri iriya gorofa ubwo yarimo ahatwa ibibazo na CMI.
Aya makuru cyakora yavugurujwe n’umwe mu baba mu ngabo za Uganda wabwiye Daily Monitor ko guhata ibibazo abakekwaho ibyaha bikorerwa mu igorofa rya mbere ry’inyubako CMI ikoreramo; idafite aho ihuriye n’aho bivugwa ko Kamaliza yaba yariyahuriye.
Uyu mugabo wari ikimenyabose muri Kampala, rwagati mu cyumweru gishize ni bwo yari yatawe muri yombi n’abakozi ba CMI bari kumwe n’ab’urwego ruhuriweho rushinzwe kurwanya iterabwoba.
Atabwa muri yombi yari atwaye imodoka ye ifite ibirango (Plaque) ‘Fred K’.
Kugeza ubu icyaha Kamaliza Fred yari akurikiranweho kiracyari ‘urujijo’, dore ko amakuru amwe avuga ko yari akurikiranweho magendu andi akavuga ko yari akurikiranweho ibyaha bikorwa hifashishijwe murandasi (yashinjwe kwiba Banki yo mu Misiri miliyari 2 z’amashiringi ya Uganda).
Ni amakuru Daily Monitor ivuga ko itashoboye kugenzura.
Abo mu muryango wa Nyakwigendera bavuga ko bashenguwe cyane n’amakuru yatangajwe n’Igisirikare cya Uganda avuga ko yaba yiyahuye.
Umupfakazi wa Kamaliza yatangaje ko nyuma y’ikiriyo kiri kubera i Kampala bateganya gucyura umurambo we mu Rwanda akaba ari ho bawushyingura.
The Monitor ivuga ko yifuje kugerageza kuvugana na Maj Gen James Birungi uyobora CMI ku ntandaro y’urupfu rw’uriya Munyarwanda ndetse n’ibyaha yari akurikiranweho, gusa ntiyitaba terefoni ye igendanwa.
Umuvugizi wungirije w’Igisirikare cya Uganda (UPDF), Col. Deo Akiiki, yavuze ko nta makuru afite ku rupfu rwa Kamaliza, gusa yizeza gutanga amakuru atangaje nyuma yo kuyamenya.
Kamaliza si we Umunyarwanda wa mbere uguye mu maboko ya CMI.
Mu myaka ibiri ishize ubwo umubano wa Uganda n’u Rwanda wari ukirimo ibibazo, hari Abanyarwanda bagiye batakaza kubera iyicarubozo bagiye bakorerwa mu nzu z’ibanga za CMI.
Aba Uganda yabakekagaho kuba intasi z’u Rwanda.
Ibi bibazo cyakora byaje gucogora kuva mu ntangiriro za 2022, nyuma y’ingendo umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba yagiriye mu Rwanda.
Ni ingendo zasize umubano mubi wari umaze imyaka hafi itanu hagati y’u Rwanda na Uganda ushyizweho akadomo.



One Response
Urujijo ku rupfu rw’umucuruzi w’Umunyarwanda waguye mu maboko ya CMI
M7 urashaka iki koko kuri abo basore bagushyize ku ngoma?
Ko abanyarwanda babameneye amarasi batabarika, mwagiye meirinea icyabababaza .
Kiriya gihango nimugiratira muzarimbuka mube mubizi