Ubushakashatsi bwakozwe nâihuriro ryâabafite ubumuga mu Rwanda buvuga ko 50% byâabagore cyangwa abakobwa babufite bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina nâabizera ko batanga amahirwe yâubuzima arimo ubukire.
Ibi byatangajwe na Dusenge Ariane, umuhuzabikorwa wâumushinga Make Way ukorera muri iri huriro, mu kiganiro yagiranye nâikinyamakuru The Telegraph.
Iki kiganiro gishingiye ku nkuru yâumugore ufite ubumuga witwa Hope, usobanura uburyo yasambanyijwe nâuwamushakagaho ubukire, nyuma akaza kubyara, no mu gihe yashakaga gukurikirana ikibazo cye, agacibwa intege.
Hope yagize ati: âNari mfite ukuboko kumwe. Barambwiye bati âHope, ufite ubumuga, ntabwo uzabona umugabo, rero wagize amahirwe ugiye kubona umwana uzabana nawe muri ubu buzimaâ.â
Ati: âBafite imyumvire ngo iyo ugiye ku mugore ufite ubumuga, uba umukire. Iyo ufite indwara urakira, iyo urwaye umugongo, ugomba gushaka umugore ubumuga, niba ufite SIDA, shaka abagore bafite ubumuga.â
Dusenge na we, ashingiye kuri ubu bushakashatsi, yagize ati: âAbantu bizera ko niba ndyamanye nâumugore ufite ubumuga, hazabaho igitangaza. Niba ndi gukora ubucuruzi, buzatera imbere. Dufite abagore benshi cyane bafite ubumuga bwo mu mutwe bafite abana benshi ku mihanda kubera iyo myumvire.â
Ahamya ko igikenewe ari ubukangurambaga mu miryango, bugamije gutahura impamvu zituma ihohoterwa rikorerwa abafite ubumuga ribaho, kuyimenyesha ibidakwiye, no kwigisha uburyo ibirego byazajya bitangwa.


