Cibitoke: Ndirakobuca yateguje urupfu abaturage bakorana n’inyeshyamba z’Abanyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Lt Gen de Pol. Gervais Ndirakobuca, yamaganye imikoranire bamwe mu baturage bo muri Komine Mabayi bafitanye n’inyeshyamba za FLN; abihanangiriza abasaba kuyihagarika.

Ndirakobuca yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, ubwo yari ayoboye inama y’umutekano yamuhuje n’abaturage b’iriya Komine iherereye mu ntara ya Cibitoke, inzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’umutekano.

Komine Mabayi isanzwe ikora ku ishyamba rya Kibira rimaze igihe ryarahindutse indiri y’imitwe yitwaje intwaro, by’umwihariko uwa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu myaka yashize uyu mutwe wakunze kugaba ibitero mu majyepfo ndetse no mu burengerazuba bw’u Rwanda uturutse muri ririya shyamba, ndetse nyuma yabyo abarwanyi bawo bakongera kurirengeramo.

Usibye kugaba ibitero mu Rwanda, FLN inamaze iminsi mu mirwano n’Ingabo z’u Burundi, ku buryo kuri ubu umutekano utifashe neza i Mabayi.

Ndirakobuca ubwo yari muri iriya Komine, yagaragaje ko hari abaturage ndetse n’abayobozi bakorana n’inyeshyamba za FLN yise inkozi z’ibibi.

Yavuze ko aba bakorana na ziriya nyeshyamba “barimo gukina n’umuriro.”

Minisitiri w’Intebe Gervais Ndirakobuca kandi yihanangirije abakorana na ziriya nyeshyamba z’Abanyarwanda, aca amarenga y’uko abo bizajya bigaragara ko bakorana na zo bazajya bicwa.

Mu mvugo yuje umujinya mwinshi yaburiye abaturage ati: “Mufite ibyago byo kuba mwashyingura abantu 300 icyarimwe. Ntituzemera ko abasirikare bacu bakomeza kwicwa.”

Yakomeje agira ati: “Ni kuyihe mpamvu mufasha bariya bantu? Niba bafite ibyo basaba nibajye kubisabira muri kiriya gihugu [mu Rwanda] hanyuma babihererweyo. Bashobora guteza ibindi bibazo bikomeye birenze uko mubitekereza.”

Minisitiri w’Intebe w’u Burundi yanaburiye abayobozi bishoye mu mikoranire na ziriya nyeshyamba, abamenyesha ko “agahuru k’imbwa kamaze gushya.”

Yunzemo ati: “Aba bose ni ukubegeranya nta n’umwe usigaye bakajya kuryama mu Mpimba (imwe muri gereza zikomeye mu Burundi).”

Kuri ubu Leta y’u Burundi nk’uko Ndirakobuca yabitangaje, irateganya kubarura Abanyarwanda bose babarizwa muri Komine Mabayi ikabohereza mu gihugu cyabo.

Uyu muyobozi kandi yasize akumiriye abaturage kongera gusubira mu ishyamba rya Kibira, nk’imwe mu ngamba zo gukumira imikoranire yabo n’inyeshyamba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *