Mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30 rwo mu karere ka Nyaruguru, imibare igaragaza ko 38.72% yarwo nta kazi rufite, ntiruri ku ntebe y’ishuri, nta n’amahugurwa rurimo yarufasha kuzakabona.
Ni imibare yatangarijwe mu kiganiro cyahuje abahagarariye Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru, abikorera ku giti cyabo (PSF), abahagarariye amashuri yigisha imyuga n’urubyiruko bo muri aka karere.
Ni ikibazo cyagaragajwe nk’ikibangamiye bikomeye iterambere ry’akarere. Ariyo mpamvu abitabiriye ikiganiro bagerageje kugisesengura no kugishakira ibisubizo.
Wellars Bayingana, umukozi w’Umuryango “Duterimbere” yavuze ko muri Nyaruguru harĂ Â amahirwe yo guhanga imirimo ariko akaba atabyazwa umusaruro uko bikwiye. Ati: “Dufite imishinga minini igihugu kizana ariko abakora muri iyo mishinga amafaranga bahembwa bayajyana ahandi. Ibyo bituma abikorera b’ino batihuta mu iterambere, ngo bashinge inganda nto, batange akazi, bagabanye ubushomeri mu rubyiruko. Niba abantu bakorera amafaranga muri aka karere, bakomeje kujya gushaka iby’ibanze bakenera ahandi, bizakomeza kutubera ikibazo.”
Bayingana yongeraho ko ari ngombwa ko urubyiruko ruhugurwa hakurikije ibiberanye n’isoko cyangwa amahirwe ari mu karere. Ku buryo uje gusengera i Kibeho abasha kugura ibyakozwe n’umwana waho, akanywa icyayi cyangwa ikawa byahatunganyirijwe.
N’aho Niyonzima Jean Nepumuscene, umuyobozi w’ishuri ry’imyuga rya Kibeho asanga abakorera mu karere bakwiriye guhindura imyumvire, bagakunda ibihakorerwa. Ati: “Ntibyumvikana ukuntu umuntu w’i Kibeho ajya kugura intebe i Kigali kandi hano hari abana bakora inziza kuzirusha. Ibi bidindiza imishinga itangizwa n’abana bacu. Amafaranga arahari ariko ajyanwa hanze y’akarere. Ni ugihindura imyumvire.”

Bikorimana Eugene, umusore utuye i Kibeho utagira akazi, avuga ko yabuze igishoro ngo yikorere. Ati “Akazi ntako n’abagatanga nta bahari. Mbonye igishoro najya mu bworozi bw’amatungo magufi kuko afite isoko kubera ubukerarugendo bubera hano. Naho akazi ko gusoroma icyayi, tugafata nk’agasuzuguritse.”
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyaruguru ushinzwe ubukungu n’iterambere, Gashema Janvier, asanga ari ngombwa guhuza ubumenyi bw’urubyiruko n’amahirwe ahari. Ati “Gukora ni ngombwa kugira ngo umuntu atere imbere. Amahirwe arahari cyane cyane mu buhinzi n’ubworozi, ubukerarugendo. Dukeneye abakozi benshi mu nganda z’icyayi kuko icyayi ni imari.”
Ku bijyanye n’abantu bo muri Nyaruguru bajya guhaha hanze y’akarere, Visi Meya Gashema abona atari cyo kibazo. Ati “Ni ubucuruzi budaheza. Kuba bafite ubushobozi bwo guhaha hanze twe tubibona nk’ikintu kiza. Ni no kureba ngo ibyo batumiza hanze ni ibihe?”
Visi Meya Gashema avuga ko akarere kagiye gashyira imbaraga mu gufasha urubyiruko guhanga udushya no kuruhuza n’ibigo by’imari n’abikorera.

Nk’uko Bucyana Pierre, umukozi w’akarere ukuriye ishami ry’ubucuruzi, iterambere n’ubushabitsi (BDE) abivuga, abasaga 80.000 b’ababatuye akarere ni urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30. Rungana na 25,3% by’abaturage bose.
Imibare yo muri 2022/23, itangwa na Mifotra, igaragaza ko mu rwego rw’igihugu, urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30 ari 3,559,304. Muri rusange, 61.9% byrwo nta kazi rufite. Muri bo 34..2% ntibiga, ntibakora, ntibari no mu mahugurwa y’akazi. Akarere ka Nyamagabe kaza Ă Âsonga na 42% by’urubyiruko rudakora, rutaniga. Naho Kicukiro ikaba ariyo ifite umubare muto, na 25.31%.


