Muhanga: Umuforomo aravuga ko yirukanishijwe n’abamubwiraga ko atari ‘mwene wabo’

Sangiza iyi nkuru

Umuforomo wakoreye mu ishuri ryisumbuye rya Gahogo Adventist Academy riherereye mu karere ka Muhanga, aravuga ko yirukanwe n’umuyobozi waryo, Niyitanga Jean Claude, ashingiye ku banyeshuri bamubwiraga ko atari “mwene wabo”.

Uyu muforomo utifuje ko amazina ye amenyekana, ariko akemera ko amashusho ye ajya hanze, mu kiganiro yagiranye na 3D Plus, yasobanuye ko yatangiye akazi ko kuvura abanyeshuri b’iri shuri, yirukanwamo muri Gicurasi 2023 n’abanyeshuri b’Abanyekongo baturutse mu nkambi za Mahama na Kigeme.

Yagize ati: “Uwo nari nasimbuye nawe yari yaraturutse mu nkambi. Nahagiye nk’umuforomo bisanzwe, umuntu ufitemo ivuriro ni we wampayemo akazi. Mu kuhagera rero bambwiye ibyo uwari uhari yakoraga, bambwira yuko hari ibyo yakoraga batashimaga, ngomba kubihindura. Abanyeshuri barakarotaga, bakajya kuryama muri infirmerie, abandi bakagenda, bataha nijoro bakarara muri infirmerie…bakambwira ko nta muntu ugomba kurenzamo isaha.”

Uyu muforomo yakomeje ati: “Nabibujijwe n’umuyobozi w’ikigo, yitwa Jean Claude. Narabikurikije, abo banyeshuri bo ntabwo babyishimiye. Bakimara kubyanga rero, ubwo ni bwo batangiye kwigaragambya yuko batanshaka ariko bigakorwa n’abo ngabo baturuka mu nkambi. Ntabwo bishimiraga ko ndi umuganga utari mwene wabo kuko mwene wabo yaturukaga mu nkambi. Bahoraga basaba ko babahereza mwene wabo, muganga wabo ariko ivuriro ryo ntabwo ryigeze ribahindurira nk’uko babishakaga.”

Tariki ya 30 Mata ngo byabaye bibi, kuko ngo ni bwo yakiriye umunyeshuri, aza gushinjwa gutinda kumwohereza mu ivuriro ryo hanze. Ibi byakuruye imyigaragambyo y’abanyeshuri, batangira kumutera amabuye, “banamena amazi” aho yararaga.

Umuyobozi w’iri shuri, Niyitanga Jean Claude, yasobanuye ko ikibazo cy’uyu muforomo yakimenye, gusa ngo ntigisobanutse. Ati: “Iki kibazo rero naracyumvise ariko ugasanga ubwo buryo avuga ahohoterwamo ntabwo busobanutse, kuko ubundi ntabwo ari umukozi w’ishuri, yari afite umuntu umukurikirana nk’umukoresha we. Yari afite uburyo atumvikana n’abanyeshuri.”

Uyu muforomo yasobanuye ko abanyeshuri bamuhohoteraga bamubwiraga ko atari Umugogwe. Niyitanga we yabajije ati: “None se Gahogo ikorerwamo n’Abagogwe? Muganga kuvuga ngo yahohotewe kubera ko atari Umugogwe harimo ikintu cyihishe kidasobanutse. Nabyumviseho ndanabikurikirana ariko nsanga ni amatiku. Uburyo yakiramo abana butandukanye n’ubuganga. Yarabahohoteraga. Icya mbere, kutabatega amatwi, kubashihora, noneho ukuntu yanyuranyije n’ibintu, hari abana bavuye mu nkambi y’impunzi, iya Kigeme, iya Mahama, abo yita Abagogwe ariko nta n’aho bihurira, abo ni Abakongomani.”

Uyu muforomo aravuga ko ibyo Niyitanga avuga atari ukuri, kuko ngo yari yaramumenyesheje ikibazo cye, uyu muyobozi amusezeranya ko agikurikirana. Gusa ngo yaramutunguye ubwo muri Gicurasi 2023 yamuhagarikaga by’agateganyo mu gihe cy’icyumweru kugira ngo “hakorwe iperereza” kuri iki kibazo, mu gihe yasubiraga mu kazi, akamenyeshwa ko “ishuri nta muforomo rigikeneye”.

N’ubwo uyu muforomo na Niyitanga batemeranya kuri iri kibazo, uwabaye umuyobozi wungirije muri iri shuri ushinzwe imyitwarire kugeza muri Werurwe 2023, Ngiruwonsanga Jean Paul, yatangaje ko iki kibazo yacyumviseho, ariko ngo umuforomo na we yari afite amatwara akakaye atandukanye n’umwuga yakoraga.

Ngiruwonsanga utagikorera mu rwego rw’uburezi yasobanuye ko mu gihe yari agikorera muri iri shuri, yigeze kubwira uyu muforomo ati: “Wagiye ugira cares z’abaganga!” Aremeza ko uyu mu mikorere ye, “nta mikino, nta kubembereza” yagiraga kandi ngo na “kwa kundi umunyeshuri ajya kwivuza ubusa, ntabwo yabyemeraga”.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Muhanga: Umuforomo aravuga ko yirukanishijwe n’abamubwiraga ko atari ‘mwene wabo’
    Ariko utubazo nkutu dushobora gukura tukavamo ibintu bibi kuki tudakemurwa ninzego zumutekano zikora inama buri munsi?

  2. Muhanga: Umuforomo aravuga ko yirukanishijwe n’abamubwiraga ko atari ‘mwene wabo’
    Nonese arigutabaza iki ubwo kwarinkababandi usanga mu BIGO bimwe na bimwe by’amashuri barihinduye utumana duto wagira nkagakosa unagwamo ugasanga kinakwirukanishije totally ugapfirwa na fees zawe
    Natahe ajyekwiga ingezo nziza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *