Mu mwaka wa 2015, nibwo inkuru zacicikanye mu binyamakuru bitandukanye ko Rihanna n’umukinnyi Karim Benzema bari mu rukundo.
Iby’uru rukundo ntabwo byakomeje kuvugwa cyane ariko ubu inshuti za hafi z’umuhanzikazi Rihanna zihamya ko ari we warwikuyemo.
“Rihanna yakundaga Karim, yishimanye na we inshuro nyinshi”, ibi ni ibyatangajwe n’inshuti ya hafi ya Rihanna nk’uko ikinyamakuru 7suru kibitangaza.

Yakomeje agira ati: “Yavuze ko [Rihanna] adashaka kumubabariza umutima, bitewe n’uko ikibanza cy’umutima we akigihariye Chris Brown ndetse ko urw’amufitiye ari ntagereranywa”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuba Rihanna asa nkutakizera abasore kubera igikomere yatewe na Chris Brown, nubu avuga ko agikunda urutagereranywa, ibi bikaba aribyo agenderaho avuga adashaka kubabaza Benzema. Inkuru zivuga ko Rihanna na Chris bakiri mu rukundo zagiye zihwihwiswa ariko bikabura gihamya.
Karim Benzema ni umusore w’imyaka 29 y’amavuko ukomoka mu Bufaransa, ubu akaba akinira ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne, umubano we n’umuhanzikazi Rihanna, wamenyekanye 2015, basohokana kenshi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/bwiza.com


