f4c0u1vxkaevsdp.jpg

Burundi: Perezida Ndayishimiye yakeje Imbonerakure azishimira kurinda igihugu

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye kuri uyu wa Gatandatu, itariki 26 kanama, yakeje Imbonerakure azishimira kurinda imipaka y’igihugu, anazihamagarira kongera amarondo ya ninjoro, avuga ko ahari Imana haba hari na Sekibi. Hari mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 7 Umunsi wahariwe Imbonerakure.

f4c0u1vxkaevsdp.jpg

Ni ibirori byizihirijwe mu murwa mukuru w’intara ya Makamba, mu majyepfo y’u Burundi, aho Perezida Ndayishimiye yari ategerejwe cyane kimwe n’ijambo rye. Aha rero yashimiye urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD ku bw’ukuntu rurinda imipaka y’igihugu.

Ati ” U Burundi burarinzwe kuko dufite Imbonerakure. Utabyemera, azaze kuvogera imipaka yacu….” Ibi Perezida Ndayishimiye akaba yabivugiye imbere y’abayobozi, abahagarariye CNDD-FDD n’intumwa zavuye mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

f4hjvrpwwaar_4x.jpg

Yakomeje agira ati ” Imbonerakure zifite ubushobozi bwo kurinda buri muryango muto w’im imipaka yacu. Nta muntu n’umwe ushobora kubaca mu rihumye. Ndabasaba gukomeza kuba maso kuko ahari Imana, haba hari na Sekibi. Imbonerakure itamara ijoro irimo gukora irondo ntabwo ikwiye iryo zina….”

f4ct0f1xqaadsw2.jpg

Perezida Ndayishimiye yatunze urutoki Loni na E.U

Kuri Perezida Ndayishimiye nk’uko iyi nkuru dukesha SOSMEDIASBURUNDI ikomeza ivuga, ngo Umuryango w’Abibumbye n’uw’Ubumwe bw’u Burayi yasize icyasha isura y’Imbonerakure kubera ko zaburijemo iyicwa ry’u Burundi no kubutera (2016).

f4hjwcvxuaahb8y.jpg

Yavuze kandi ko Imbonerakure ikennye idakwiye kubaho mu gihugu gikungahaye ku mutungo kamere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *