Bayern Munich yijeje kuzana impinduka ifatika mu mupira w’amaguru w’u Rwanda
Ikipe ya FC Bayern Munich ifite ibigwi mu Budage no ku mugabane w’Uburayi yatanze icyizere ko izabasha kuzana impinduka mu mupira w’amaguru wo mu Rwanda mu buryo bufatika. Iki cyizere yagitanze ubwo yari imaze gusinyana na RDB amasezerano y’ubufatanye buzageza mu mpeshyi y’umwaka w’2028, bukubiyemo ingingo zitandukanye zirimo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda […]
Burundi: Perezida Ndayishimiye yakeje Imbonerakure azishimira kurinda igihugu

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye kuri uyu wa Gatandatu, itariki 26 kanama, yakeje Imbonerakure azishimira kurinda imipaka y’igihugu, anazihamagarira kongera amarondo ya ninjoro, avuga ko ahari Imana haba hari na Sekibi. Hari mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 7 Umunsi wahariwe Imbonerakure. Ni ibirori byizihirijwe mu murwa mukuru w’intara ya Makamba, mu majyepfo y’u […]
Hari abofisiye b’abacungagereza baba bafungiwe iyicarubozo

Hari abofisiye b’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS, baba bamaze iminsi batawe muri yombi, bakurikiranweho ibyaha birimo gukorera iyicarubozo uwitwa Ndagijimana Emmanuel wafungiwe mu igororero rya Rubavu mu mwaka w’2020. Tariki ya 13 Kanama 2023 hasohotse videwo ikubiyemo ubuhamya bwa Ndagijimana wafungiwe by’agateganyo muri iri gororero akekwaho kuba icyitso mu cyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro, aho […]
Turi igisirikare gikomeye kandi dufite ubushobozi bwo kuzana amahoro mu gihugu cyacu – Gen. Chico
Ubwo yasozaga ubutumwa bw’akazi mu mujyi wa Kisangani, ibarizwamo akarere ka gatatu ka gisirikare ka FARDC, Umugaba wungirije w’ingabo ushinzwe ibikorwa Gen. Chico Tshitambwe yayoboye akarasisi rusange, k’ingabo n’imitwe ifite icyicaro mu kigo cy’imyitozo cyitiriwe Lt-General Bauma, giherereye mu birometero 7 uvuye mu mujyi wa Kisangani. Mu izina ry’umukuru w’igihugu, Félix Tshisekedi, Umugaba w’Ikirenga w’ingabo […]
Ingabo za EAC zoherejwe mu burasirazuba bwa Congo zizahaguma nyuma ya manda yazo
Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zizaguma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma y’itariki 8 Nzeri, igihe manda yabo izaba irangiye. Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’inama idasanzwe y’abagaba bakuru b’ingabo zo mu karere yabereye i Nairobi muri Kenya ku wa Kane ushize. Ni ukugirango habanze hashimangirwe ibyagezweho n’izi ngabo mu gihe zihamaze. Mbere yo […]
Kenya igiye gukemura ikibazo cy’abize mu Rwanda batemererwa gukorerayo umwuga w’ubwavoka
Inteko ishinga amategeko ya Kenya yubuye umushinga wo kuvugurura itegeko rigenga umwuga w’ubwavoka mu rwego rwo korohereza abize amategeko mu Rwanda no mu Burundi batemererwaga kuwukorerayo. Ubusanzwe, itegeko ry’uyu mwuga ryemerera abize muri Kenya, Uganda na Tanzania kuwukorerayo. Bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko bagaragaza ko kuba abize mu Rwanda na Tanzania batemererwa, bihabanye n’intego […]
Umunyanijeriya Olukuade asanga u Rwanda rukwiye kubera urugero ibindi bihugu bya Afurika
Umunyanijeriya, Tomide Olukuade, Impirimbanyi ya muvoma “He For She” iharanira uburinganire hagati y’abagabo n’abagore ndetse akaba n’impuguke mu by’itangazamakuru, yavuze ko ibibazo byinshi Afurika ihura nabyo bishobora gukemurwa ari uko sosiyete nyafurika yifashishije byimazeyo imbaraga z’abaturage bose nta vangura rishingiye ku gitsina, aho asanga u Rwanda rukwiye kubera urugero ibindi bihugu. Olukuade, wafashe ijambo mu […]
Umushingamategeko wo mu Bwongereza yeguye, avumira Minisitiri w’Intebe ku gahera
Umushingamategeko wo mu Bwongereza, Nadine Dorries, yeguye nyuma y’igitutu amaze iminsi ashyirwaho kubera kudakora inshingano ye uko bikwiye, asiga avumiye ku gahera Minisitiri w’Intebe akaba n’Umuyobozi Mukuru w’ishyaka Conservative riri ku butegetsi, Rishi Sunak. Dorries wari uhagarariye ishyaka Conservative mu gace ka Mid Bedfordshire, yari yaratangaje ko azegura muri Kamena 2023 ubwo Boris Johnson wabaye […]
Nigeria: Igisirikare kiremeza ko kivuganye ibyihebe 23 bya Boko Haram
Nibura abaterabwoba 23 ba Boko Haram bishwe kuri uyu wa Gatandatu ushize mu bikorwa byo kurwanya uyu mutwe muri leta ya Borno mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria. Maj. Gen. Edward Buba, umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’itangazamakuru mu gisirikare, mu itangazo rye yavuze ko ingabo zikomeje ibikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba i Borno. Buba yavuze ko abaterabwoba […]
Zimbabwe: Mnangagwa yatsindiye indi manda itavugwaho rumwe
Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 26 Kanama, komisiyo y’amatora ya Zimbabwe yatangaje ko Emmerson Mnangagwa ari we watsinze amatora y’umukuru w’igihugu yabaye muri iki cyumweru dusoza n’amajwi agera kuri 53%, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abasesenguzi bahise bibaza ku byayavuyemo. Mnangagwa wasimbuye ku butegetsi Robert Mugabe nyuma yo guhirikwa n’ingabo mu 2017, byari byitezwe ko azongera […]
Rwanda: Imiryango irabuzwa gushakira indonke mu nkwano
Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, MIGEPROF, irasaba ababyeyi b’abateganya gushyingirwa kwirinda gushakira indonke mu gusaba inkwano. Ubu butumwa bukubiye mu mfashanyigisho ifasha abitegura gushyingirwa no guherekeza abantu bana nk’umugabo n’umugore yashyizwe hanze n’iyi Minisiteri tariki ya 25 Kanama 2023. Yabanje gusobanura inkwano, iti: “Inkwano ni ikimenyetso cy’ubucuti n’ubuvandimwe hagati y’imiryango yombi mu guhuza no kubanisha abana […]
Perezida Ndayishimiye arajya i Kinshasa kuvugurura amasezerano y’igisirikare
Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, arajya muri Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) kuri uyu wa 27 Kanama 2023, ajyanwe no kuvugurura amasezerano ibisirikare by’ibihugu byombi bifitanye. Muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri, nk’uko ikinyamakuru Actualité cyabitangaje, Perezida Ndayishimiye na Félix Tshisekedi uyobora RDC baraganira ku bufatanye bw’ibihugu byombi n’ingingo zirebana n’akarere, cyane cyane […]