Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, arajya muri Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) kuri uyu wa 27 Kanama 2023, ajyanwe no kuvugurura amasezerano ibisirikare by’ibihugu byombi bifitanye.
Muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri, nk’uko ikinyamakuru Actualité cyabitangaje, Perezida Ndayishimiye na Félix Tshisekedi uyobora RDC baraganira ku bufatanye bw’ibihugu byombi n’ingingo zirebana n’akarere, cyane cyane umutekano.
Isinywa ry’aya masezerano y’igisirikare ku mpande ebyiri, asimbura ayari asanzwe ahari riteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Kanama, ari na bwo Ndayishimiye n’itsinda ry’Abarundi bamuherekeza barasoza uruzinduko rwabo.
Hashingiwe ku masezerano y’impande zombi, kuva mu mwaka ushize u Burundi bufite ingabo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho zagiye kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo RED Tabara, igaragara nk’ikibazo ku mutekano w’ibice byegereye ku mupaka.
Bihwihwiswa kandi ko u Burundi busanzwe bufasha RDC mu rwego rw’ubutasi, cyane mu gihe ingabo z’iki gihugu kiri mu binini ku mugabane wa Afurika zihanganye n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.


